URWIBUTSO RWA GENOSIDE MURI RWAMAGANA
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana butangaza ko hagiye kubakwa urwibutso Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Mwulire ruherereye mu Murenge wa Mwulire, rukazuzura rutwaye miliyoni 900 Frw.
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 rwa Mwulire rubitse amateka yihariye mu gihe cya Jenoside, aho hiciwe abatutsi barenga ibihumbi 25 bari bahungiye kuri uyu musozi nyuma y’uko aba baturage babanje kwirwanaho bakaza kwicwa n’umutwe w’abasirikare barindaga perezida Habyarimana.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko uri rwibutso arirwo batoranyije kuba urwibutso rukuru muri aka Karere akaba ari nayo mpamvu rugiye kubakwa mu buryo bushya rukazuzura rutwaye miliyoni 900 Frw.[1]