URUTEJA
URUTEJA ni icyatsi kirandaranda hasi nk'urwiri gifite amababi kikagira ururenda muguhe ugikase. uruteja runi zikunda kumera mu byobo, cyangwa mu ntoki, ngo hari ubwoko bw’amahumane zivura, hari n’ibibyimba zivura ndetse n’amasekera, umuntu avuna uruteja, agasiga umushongi cyangwa ururenda warwo aharwaye hagakira.[1]
Ibyo Ruvura
hinduraAMABABI
hinduraKurya ibyakwangiza umubiri (intoxications alimentaires): umukamato w’amababi uyanike yume, ikiyiko 1 cy’ifu yayo ukivange n’amazi y’akazuyaze mu kirahure 1 mu gitondo, 1 ku manywa, 1 nijoro, unywa.
- Igifu gifite aside irenze urugero (hypergastralgie): sekura umukamato w’amababi, wanike ku zuba.
Ufata ikiyiko 1 ukakivanga n’ikirahure 1 cy’amazi y’akazuyaze buri nshuro, 3 ku munsi.
- Uburozi (l’empoisennement): hekenya amababi 2 cyangwa 3 buri gitondo na buri mugoroba, amezi 4.
- Kurumwa n’inzoka cyangwa indi nyamaswa ifite ubumara (morsure de serpent ou animal vénimeux): fata umukamato w’amababi, uyasekure womeke aho yarumye, ubikore iminsi 5. Nyuma urakomeza ukajya ubikoresha.
- Impyiko zangiritse (inflammations des reins): fata imikamato 2 y’amababi uyateke muri litiro 1 y’amazi. Unywa iyo litiro amanywa yose, ubikore iminsi 15.[2]
URURENDA:
hindura- Ibihushi n’izindi ndwara z’uruhu (teigne et autres dermatoses): shyira ururenda rw’uruteja washwanyaguje aharwaye.
- Ibisebe: shyira ururenda rw’uruteja ku bisebe.[3]
AGATI K’URUTEJA:
hindura- Imihango y’abagore itameze neza (les troubles de menstruation): Uvanga 100g z’uruteja rwose uko rwakabaye na ¼ cy’ikirahure cy’amatembabuzi y’ipapayi (amata y’ipapayi) itarahisha ngo ibe umuhondo. Ubishyire muri litiro 2 z’amazi arimo kubira, bimaremo iminota 5, ukayungurura, ukanywa ikirahure .[4]
Amashakiro
hindura- ↑ https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/ibi-bimera-bifite-ibanga-mu-buvuzi-gakondo
- ↑ https://www.kigalitoday.com/ubuzima/urusobe-rw-ubuzima/article/irst-yasohoye-igitabo-gikubiyemo-ibimera-gakondo-byakwifashishwa-nk-ibiryo
- ↑ https://rw.amateka.net/impigi-nimigenzo-bikiza-indwara-zabantu/
- ↑ https://www.rba.co.rw/post/Bamwe-mu-bahinzi-ba-Kawa-muri-Huye-baravuga-ko-bafite-ikibazo-cyo-kubura-ingemwe