UNIT CLUB MUMUHANGO WOKWIBUKA

Ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru tariki ya 29/04/2018, Guverineri w’intara y’iburasirazuba, Mufulukye Fred ari kumwe n’abahagarariye inzego z’umutekano ndetse n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana, bifatanyije n’urubyiruko rwibumbiye mu ihuriro rya “Unity Club” mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 24, urubyiruko n’abana bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.  Uyu muhango watangijwe no kunamira ndetse no gushyira indabo ku mva ishyishyinguyemo imibiri 814 y’abishwe muri Jenoside baruhukiye mu rwibutso rwa Jenoside ruri imbere ya paruwasi gaturika ya Rwamagana, ari naho hatangiriye urugendo rwo kwibuka, abarwitabiriye berekeza kuri AVEGA- Rwamagana, aha akaba ariho hakomereje ibiganiro birimo n’icyatanzwe na Col Albert Rugambwa cyibanze ku mateka y’urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside.

Mu butumwa bwahawe urubyiruko rwari rwitabiriye uyu muhango ndetse n’abandi baturage muri rusange, Abayobozi bafashe ijambo bose basabye urubyiruko kwanga ikibi no guharanira ikiza. Meya Mbonyumuvunyi Radjab yashimiye urubyiruko rwibumbiye muri “Unity family” rwateguye iyi gahunda yo kwibuka urubyiruko n’abana bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abibutsa  ko Kwibuka abishwe muri Jenoside ari umwanya wo kongera kwibuka ko urubyiruko arirwo rwahekuye u Rwanda ariko nanone hakaba hari urundi rubyiruko rwari urwa FPR Inkotanyi rwitanze rutizigama, bamwe barahapfira abandi basigarana ubumuga, bagira ngo Jenoside ihagarare. Meya Mbonyumuvunyi yabwiye urubyiruko ko abasore bari bari mu ngabo za FPR batwibutsa gushyira imbere inyungu z’abanyarwanda mbere na mbere, aha akaba yaboneyeho gusaba urubyiruko kwirinda ubugwari bwaranze urubyiruko rwari Interahamwe, ahubwo bagatera ikirenge mu cy'inkotanyi.

Guverineri w'intara y'iburasirazuba, Mufulukye Fred yibukije abitabiriye uyu muhango ko abana n’urubyiruko twibuka none bishwe nta cyaha bakoze; abasaba kujya bagaya ababigizemo uruhare kabone n’ubwo baba ari ababyeyi babo kuko abishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi, ubu baba bakorera igihugu mu buryo butandukanye. Guverineri Mufulukye yasabye urubyiruko kujya bazirikana amateka yaranze u Rwanda kugira ngo hatazabaho kwirara bakibagirwa. Mu gusoza, Guverineri Mufulukye yasabye urubyiruko kuwima amatwi no kurwanya bamwe mu babyeyi n’abarezi babo bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, Kandi ko kuba Jenoside yarahagaritswe n’abanyarwanda ubwabo, bikwiye kuduha imbaraga ko ntacyo Abanyarwanda batashobora kugeraho. Hamwe n'ibi, Guverineri Mufulukye yasabye urubyiruko guharanira icyiza bakarwanya ikibi kabone n'ubwo byabasaba ubuzima bwabo.

" Unity Club" ni ihuriro ry'urubyiruko rwo mu karere ka Rwamagana rwishyize hamwe mu rwego rwo kwiga amateka nyakuri yaranze u Rwanda, bakanayigisha bagenzi babo ndetse bakagira uruhare mu kubaka igihugu bahereye kuri ayo mateka.

AMASHAKIROhttps://www.rwamagana.gov.rw/soma-ibindi/rwamagana-guverineri-mufulukye-yifatanyije-nurubyiruko-rwa-unity-club-mu-muhango-wo-kwibuka-urubyiruko-nabana-bishwe-muri-jenoside-yakorewe-abatutsi-mu-1994[1]

  1. https://www.rwamagana.gov.rw/soma-ibindi/rwamagana-guverineri-mufulukye-yifatanyije-nurubyiruko-rwa-unity-club-mu-muhango-wo-kwibuka-urubyiruko-nabana-bishwe-muri-jenoside-yakorewe-abatutsi-mu-1994