UBWOROZIBWI NUMA MUKAREREKA RWAMAGANA

Ngirumugenga utuyemukarereka Rwamagana Umurengewa KIgabiro akagarika Cyanya avuga ko ubworozi bw’inuma yabutangiye mu mwaka wa 2018 akuye igitekerezo i Dubai aho yari mu ruzinduko abona Abarabu bakunda Korora inuma.

Yaje kubona umuntu woroye inuma mu karere ka Gasabo ajya kumushakaho icyororo maze amugurira inuma 16. Yakomeje kuzitaho zigenda zororoka kuburyo ubu ageze ku numa 470, zifite agaciro kari hejuru gato ya miriyoni 1 n’ibihumbi 800’.

Ati “Icyo gihe natwaye inuma z’ingore 8 ntwara n’ingabo 8 kuko ubundi zigomba kororwa zombi zidahuje igitsina kugirango zizabone uko zororoka”.

Ngirumugenga avuga ko inuma yororoka 4 mu mwaka igatera amagi abiri mu gihembwe ni ukuvuga mu mezi 3, ikabyara abana babiri ikigore n’ikigabo, zamara gukura nazo zikabana nk’ikigore n’ikigabo zikororoka.

Ngirumugenga avuga ko amaze kugurisha abantu bagera kuri 20 inuma zo Korora, inuma imwe ayigurisha ibihumbi 4 ariko umuguzi bimusaba ko agura inuma y’ingabo n’ingore kunuma zose akishyurwa ibihumbi 8000.

Abaguzi b’inuma bakunda kuboneka mu gihe cy’impeshyi kuko ibihe by’imvura bikunze kuzibangamira.

Ubworozi bw’inuma Ngirumugenga avuga ko butagora cyane kuko zitoragura ibiba biri hafi aho byagiye bisigara ku biryo by’andi matungo yoroye.

Uburyo bwo kuzorora bisaba kuzubakira utuzu twazo buri numa y’ingabo n’ingore bigahabwa akazu kazo bibanamo.

Uretse kuba izi numa azigurisha zikaba zimaze kumwinjiriza ibihumbi 160, ngo zimuha n’ifumbire nubwo iba atari nyinshi nk’ikomoka kuyandi matungo yoroye, ariko uko ziba nyinshi ni ko igwira.

AMASHAKIRO[1]

  1. https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/rwamagana-ubworozi-bw-inuma-bwinjiza-amafaranga-kandi-bugatanga-ifumbire