UBUZIMA BW’IMYOROROKERE NIKI KURUBYIRUKO ?
UBUZIMA BW’IMYOROROKERE NIKI KURUBYIRUKO ?
hinduraUbuzima bw’imyororokere ni imiterere, imikurire, imikorere n’imihindagurikire y’umubiri cyane cyane imyanya myibarukiro na ndangagitsina.
Ibyerekeye serivisi zigenewe urubyiruko
hinduraSerivisi zigenewe urubyiruko ni serivisi zibanda cyane ku buzima bw'imyororokere nko gukumira inda z'abangavu, indwara zandurirwa mu mibonano mpuzabitsina n'ihohoterwa;
Ni serivisi zizewe, ziboneka ku mavuriro, ku mashuri, k u bigo by'urubyiruko n'ahandi ...
Ni serivisi zisubiza ibibazo by’urubyiruko kandi zidahenze;
Izo serivisi zitangirwa mu ibanga kandi mu buryo bunogeye urubyiruko;
Zitangwa n’abakozi babihuguriwe kandi babifitiye uburenganzira;
Itangwa rya serivisi z’urubyiruko rikorwa neza hatabayeho gutegereza igihe kirekire.
Ni izihe serivisi zigenewe urubyiruko?
Guhabwa inyigisho zerekeranye n’ ubuzima bw’ imyororokere;
Guhabwa inyigisho n’uburyo bwo kuboneza urubyaro;
Gukumira no kuvura indwara zandurirwa mu mibonano mpuzabitsina;
Gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina no gufasha abarikorewe;
Ubujyanama no gupima Virusi itera SIDA;
Ubujyanama ku bitegura kurushinga;
Inyigisho zigamije gukumira inda mu bangavu;
Ubujyanama ku gupima no gukurikirana ubuzima bw’abakobwa batwite;
Ubujyanama bujyanye no kwirinda gukuramo inda mu buryo
budakurikije amategeko no kwita ku wagize ingaruka zo gukuramo inda;
Inyigisho ku kamaro ko gukebwa ku bahungu no gutanga iyo serivisi.