UBURYO BWO GUTERA IBITI NO GUFATA NEZA AMASHYAMBA

Ku mihanda inyura mu mirima y’abaturage haterwa ibiti bitonona imyaka, intera hagati y’igiti n’ikindi ni m 2,5 cyangwa m 3. Ibiti bya Cedrela serrulata, umufu, umuyove, umushwati, acrocarpus fraxinifolius bikunda ubutaka burebure kandi bufite imvura ihagije.

uburyo bwo gutera ibiti
Gutera ibiti

Hari ibiti byihanganira izuba nk’imisave, umuhumuro, grevillea, cassia siamea, cassia spectabilis,

Ku mihanda ifite inkengero zigizwe n’ubutaka bubi butaberanye n’ubuhinzi, haterwa Jacaranda turipied du Gabon (spathadea campanulata), inturusu, Cypres, Callitris, Filao, Cassia spectabilis Pinus, Acacia melanoxylon. Intera hagati y’igiti n’ikindi ni m 2.5 kugeza kuri m 3. Ku misozi

Gutera ibiti by/Imigano ku mazi

ihanamye haterwa ibiti bikurikira: Inturusu, Cypres, Pinus, Callitris, Filao, Acacia meranoxylon Acacia mearnsii Ibiti biterwa imbusane

Gutera Amashyamba

Ku miringoti haterwa ibiti bitonona imyaka, n’iby’imbuto ziribwa, intera ijya hagati y’ibiti bibiri ni m 7. Hagati y’ibiti binini haterwa uduti duto ndumburabutaka nka Calliandra, Lesena, Imiruku, Iminyegenyege cyangwa ibiti byera imbuto ziribwa nk’amacunga, ibinyomoro, amapapaye n’ibindi.

Ibiti bitonona imyaka bigomba no guterwa hagati mu mirima ihingwa, intera hagati y’igiti n’ikindi ni m 25 cyangwa m 30. Mu nzuri haterwa ibiti binini mu ntera iri hagati ya m 25 na m 30, cyangwa ku ntera nto ya m 1 ku buryo bwa padock (Imisave, Umuhumuro, Grevilleas, Cassia siamea, Cassia spectabilis, Maesopsis Eminii, Imiyenzi, Iminyinya, Imifatangwe hashobora no guterwa ibiti bito bigaburirwa amatungo nka Lesena, Calliandra)

GUFATA NEZA AMASHYAMBA

hindura

. Gutemera Bisobanura kugabanya ibyatsi ku mpande z’ibiti iyo bimaze kuva ku mezi atatu kugeza kuri atandatu bitewe. Gutemera bituma ibyatsi bitabangamira imikurire myiza y’ibiti, inyamaswa zitonona ibiti kandi bikagabanya impanuka z’inkongi z’imiriro

AKAMARO K’IBITI BIVANGWA N’IMYAKA

Ibiti bivangwa n’imyaka biterwa mu butaka bwagenewe ubuhinzi n’ubworozi. Ibiti bivangwa n’imyaka byongera imyunyungugu mu butaka, bifata ubutaka, birwanya isuri, bigaburirwa amatungo agakura neza, bitanga ibicanwa, bitanga ifumbire, amafaranga ndetse binakurura imvura, bitanga imihembezo, bitanga igicucu cyo kugamamo izuba. Muri rusange ibi biti bitanga umwuka mwiza duhumeka ndetse binakurura imvura.

AKAMARO K’AMASHYAMBA N’IBITI MURI RUSANGE

Amashyamba abumbatira urusobe rw’ibinyabuzima ndetse n’ibimera muri rusange. Amashyamba afite umumaro mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe no guhangana n’amapfa nko mu gihe cy’izuba cyangwa imvura nyishi. Ibiti muri rusange biyungurua umwuka duhumeka, bikurura imvura, bitanga imbaho dukoresha, bitanga ibicanwa, birwanya isuri, indabo zabyo zongera umusaruro w’ubuki.

 
Gutera ibiti


ishakiro

[1]

  1. UBURYO BWO GUTERA IBITI NO GUFATA NEZA AMASHYAMBA