Twagirayezu Daniel
Twagirayezu Daniel ni umuturage akaba n'umuyobozi wo mudugudu wa Kinteko mu Kagari ka Rweru, Umurenge wa Gahengeri mu Akarere ka Rwamagana.[1]
Amateka
hinduraTwagirayezu, yahoze ari umwana wo mu muhanda utagira epfo na ruguru akaza gufashwa n’ubuyobozi bwiza kuva mu muhanda ndetse na we ubwe ashingiye ku mpanuro ahabwa yiyubakamo imbaraga zatumye buri wese ubu amubonamo ubushobozi kurusha uko yari umwana wo mu muhanda.
Twagirayezu Daniel amaze gutorerwa kuyobora uyu mudugudu inshuro eshatu kandi abaturage bemeza ko bayobowe neza nk’uko byemezwa na Karemera Ignace[1]Ati “Umudugudu wacu ni intangarugero kandi natwe turabyishimira, iyo umuyobozi wacu ahawe igihembo bidutera ishema.
Twagirayezu ahamya ko gahunda ya Girinka munyarwanda y’umukuru w’Igihugu Kagame Paul yo koroza Abanyarwanda na we yamugezeho kugeza ubu akaba afite inka 13 kandi na we yaroroje abandi.