Tubungabunge imigezi, ibishanga n’ibiyaga

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne D’Arc, yashimye uruhare rw’Abanyarwanda n’Abafatanyabikorwa, bakomeje kubungabunga imigezi ibishanga n’ibiyaga kera byafatwaga nk’aho kujugunya umwanda.


Ni mu butumwa yageneye Abanyarwanda ku itariki 05 Kamena 2020, ubwo kuri iyi tariki isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga w’ibidukikije, asaba buri wese gukomeza guhindura imyumvire y’uburyo hakoreshwa neza urusobe rw’ibinyabuzima.

Agaruka ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka, igira iti ‛Twite ku rusobe rw’ibinyabuzima’, Dr Mujawamariya yavuze ko iyo nsanganyamatsiko ijyanye n’icyerekezo 2050 u Rwanda rwihaye, cyo kuba mu bihugu biteye imbere binyuze mu iterambere ritabangamira ibidukikije.

Yagize ati “Mu Rwanda, iyi nsanganyamatsiko igira iti ‛Igihe kirageze twite ku rusobe rw’ibinyabuzima’, ijyanye n’icyerekezo 2050 u Rwanda rwihaye, cyo kuba mu bihugu biteye imbere, binyuze mu iterambere ritabangamiye ibidukikije kandi rifite ubudahangarwa ku ngaruka z’imihindagurikire y’ibihe”.

Arongera ati “Iyi nsanganyamatsiko kandi, ijyanye n’intego z’iterambere rirambye, na gahunda y’igihugu y’imyaka irindwi yo kwihutisha iterambere. Bityo iyangirika ry’umutungo kamere n’urusobe ry’ibinyabuzima, bigira ingaruka zikomeye kandi zitubuza kugera ku ntego z’iterambere ry’ubukungu igihugu cyacu cyiyemeje”.

Dr Mujawamariya, yagarutse ku ngaruka z’icyorezo cya COVID-19 zagaragaje ko buri wese yugarijwe, hatitawe ku bukungu bw’umuntu cyangwa se aho atuye. Avuga ko ibyo bibazo bigaragaza ko kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, byuzuzanya no guteza imbere ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.

Nubwo ashima uruhare rw’Abanyarwanda n’Abafatanyabikorwa bakomeje kugaragaza mu kurengera ibidukikije mu rugamba rw’iterambere rirambye, Dr Mujawamariya yibukije buri wese ko inzira ikiri ndende, asaba guhindura imyumvire ku ikoreshwa ry’urusobe rw’ibinyabuzima, aho kera byafatwaga nk’ahantu ho kujugunya imyanda.

Ati “Dukomereze aho, inzira iracyari ndende, duhindure imyumvire mu buryo dukoresha indiri z’urusobe rw’ibinyabuzima, cyane cyane ibishanga, imigezi n’ibiyaga, kera byafatwaga nk’aho kujugunya imyanda”.

Dr Mujawamariya kandi yibukije buri wese, by’umwihariko Umuturarwanda ko agomba kuzirikana isano kamere afitanye n’ibidukikije, bityo akarushaho kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima bibumbatiye amoko atandukanye y’inyamaswa n’ibimera dukesha ibidutunga, imiti twivuza n’umwuka kwiza duhumeka aho yavuze ko uwo mwuka udashobora kubonerwa ikiguzi gikwiye.

Avuga ko urusobe rw’ibinyabuzima runyuranye ruri mu byanya bikomye (za pariki, n’ibishanga), ko rusurwa na ba Mukerarugendo aho bigira uruhare runini mu iterambere ry’ubukungu bw’igihugu.

Ni ho ahera asaba Abanyarwanda gufatanyiriza hamwe mu kwiteza imbere no gufata neza umutungo kamere w’urusobe rw’ibinyabuzima.

Amashakiro

hindura

https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibungabunga/article/tubungabunge-imigezi-ibishanga-n-ibiyaga-kera-byafatwaga-nk-aho-kujugunya-umwanda-min-mujawamariya