Stella Ford Mugabo
Stella Ford Mugabo (wavutse 1962) ni umunyarwandakazi w'umunyapolitiki wabaye Minisitiri w’ibikorwa by’inama y’abaminisitiri kuva muri Nyakanga 2013.
Ubuzima bwo hambere n'amashuli
hinduraMugabo yavutse mu 1962 muri Uganda kuri Francis Ford Gashumba na Stella Mukamutara. Afite impamyabumenyi y’uburezi yakuye muri kaminuza ya Makerere na Master mu by'ubukungu n’imibereho myiza yakuye muri kaminuza ya Manchester .
Umwuga
hinduraMugabo yakoze nk' umusesenguzi wa politiki rusange mu biro bya Perezida wa Uganda, hanyuma aba umwanditsi mukuru ushinzwe amasomo mu Ishuri Rikuru rya Kigali ry'Ubumenyi, n'Ikoranabuhanga. Yabaye umunyamabanga nshingwabikorwa w’ubunyamabanga bw’inzego za Leta kuva muri Werurwe 2010 kugeza 2014. Yabaye umuyobozi w’inama y’Ikigo cy’Ubuyobozi mu Rwanda aba n'umwe mu bagize inama ya Gahunda yo Kongera ubushobozi mu Rwanda.
Mugabo yagizwe Minisitiri w’ibikorwa by’inama y’abaminisitiri na Perezida Paul Kagame muri Nyakanga 2013, asimbuye Protais Musoni.
Ubuzima bwite
hinduraMugabo arubatse afite abakobwa batanu. Ni Umukristo .