Solex Rwanda Ltd
Solex Rwanda Ltd ni Ikigo cyatangijwe n’abashoramari bo muri Afurika y’Epfo, hashize imyaka irenga 20, bakora imirimbo ihenze cyane binyuze mu gutunganya amabuye y’agaciro arimo diamant, amabengeza bita Amethyst na gemstones mu Rwanda . [1]
Imirimo
hinduraSolex Rwanda Ltd ifata aya mabuye y’agaciro bayabyazamo imirimbo yo ku rwego ruhanitse, cyangwa bakayataka, bakayanogereza mu buryo umukiliya ashobora kubyifuzamo, icyo kigo cyikaba gikora ibintu bitatu by’ingenzi, Gukora imirimbo, gukata gemstones no gutunganya diamant nka cutting and polishing mu cyongereza .[1]
Mu Rwanda
hinduraSolex Rwanda Ltd Impamvu baje mu Rwanda ni uko usanga rufite politiki nziza, ndetse rwashyizeho uburyo buhamye bworohereza abashoramari. Hari n’imitungo kamere nk’amabuye y’amabengeza ( ya amethyst), ifeza, ndetse ruherereye mu Karere kabonekamo amabuye y’agaciro nko muri Tanzania ( nka haboneka Tanzanite ) n’andi mabuye nka zahabu .[1]