Shadia Uwamahirwe
Shadia umwana w' umukobwa ukinira AS Kigali akaba ari umwataka, shadia akomoka mu muryango w 'abayisilamu wa Janvier Swaibu na Mwapili Mundanikure. Shadia aturuka mu karere ka Rubavu , akaba ari umwana wa gatatu mu muryango wa bana barindwi.[1]
AMATEKA
hinduraShadia yize amashuri abanza ahitwa Ubumwe Primary school ,akomereza ahitwa ESIG Gisenyi aho yize akanakorera ikizamini cy'Urwego rusanzwe ibizwi nka (O'level).shadia yaje kurangiriza amashuri ye ahitwa Solidarity Academy ,iryo shuri rikaba riherereye mu karere ka Nyarugenge.[2]
Shadia yatangiye umwuga w ' umupira w ' amaguru hamwe n' itsinda ry' umupira ry' abagore mu karere ka Rubavu muri 2006 ; nyuma y' umwaka umwe yagiye muri Gakenke team aho yakinnye shampiyona imwe ubundi agahita ajya muri AS kigali y ' umupira w' amaguru w' abagore.[3]
shadia yafashije AS Kigali mu mwaka 2008 gutsindira shampiyona y'umupira w'amaguru y'abategarugori mu gihe byari bimenyerewe ko APR ko ariyo itsinda shampiyona; shadia yafshije AS Kigali gutsinda shampiyona mu bihe bitanu bikurikiranye.shadia yafashije ikigo yigagaho Solidarity Academy gutsindira igikombe cy' umupira w'amaguru cy'abakobwa hagati y'amashuri kuva 2011.Bituma aza kumwanya wagatatu (2011) n kumwanya wa kabiri (2012) mu cyiciro cy'umupira w'amagurumu mikino yamberenya Afrika y' uburasirazuba (FEASSA).[4]
IBYO YAGEZEHO
hinduraShadia niwe watsinze ibitego byinshi muri shampiyona y'umupira w'amaguru y'abagore kuva 2011 aho yatsinze ibitego 24,34muri 2012 . muri saison ya nyuma yinjije inshuro 20 kugirango yegukane igihembo cyatsinze ibitego by'umwaka muri ruhango.[5]
IBYO YIFUZA MU MUPIRA W'AMAGURU
hindurashadia kuva akira umwana byari indoto ze kuba umukinnyi w'umupira w'amaguru, yifuzaga kumera nk'abavandimwe be babiri(Abouba(akina muri Police FC) na Djouma(akinira AS Muhanga)). shadia yifuza kuzaba umukinnyi ukira kurwego mpuzamahanga.[6]