Secretary bird
secretary bird
hindurasecretary bird ni ubwoko bw' bwinyoni bukunze kuboneka muri Africa ahantu hari ibyatsi byinshi cyane cyane munsi y' ubutayu bwa Sahara
secretary bird igaragara nk' inyoni ndede ifite umugongo ujya kumera nkuw'igisiga n'amaguru maremare ameze nkay' ikiyongoyongo
ariyo atuma iyi nyoni ishobora kugira uburebure bushobora kugera kuri metero imwe na santimetero 3 (1.3m),
muri ubu bwoko bw'inyoni , ibigabo n' ibigore byose birasa, izi nyoni kandi zigira ibitsike birebire iyo zikuze.
izi nyoni zikunze kubaka ibyari byazo kunsongero zibiti bifite amahwa kandi zikaba zitera amagi agera kuri atatu(3).[1]
ubushakashatsi bwagaragaje ko ubu bwoko bugenda bugabanuka bitewe nihindagurika ry'imiturire kw'isi yacu.[2][3][4]