Sebanani Andre
Sebanani André yari umunyamakuru n’umuhanzi[1] ukundwa cyane ndetse ugikundwa na benshi n’ubwo atakiriho. Indirimbo nka ’Urabaruta’, ’Karimi ka shyari’, ’Zuba ryanjye’, ’Urwo ngukunda ni cyimeza’, ’Mama Munyana’, ’Nkumbuye umwana twareranywe’, ’Susuruka’ yaririmbanye n’umufasha we n’izindi ziri mu rwibutso rukomeye yasigiye Abanyarwanda n’abandi.
Amateka
hinduraUbuzima bwite
hinduraNyakwigendera Sebanani André[2] wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 [3]yari yaravutse mu 1952, avukira mu cyahoze ari Komini Kigoma Perefegitura ya Gitarama, ubu akaba ari mu arere ka Nyanza, Intara y’Amajyepfo.
Tariki ya 01 Nzeli 1979 ni bwo Sebanani Andre yashakanye na Mukamulisa Anne Marie,[1] babyarana abana bane ari bo: Sheja Eliane, wavutse mu 1981, Damarara Diane, wavutse mu 1984, Shyengo Frida, wavutse mu 1985 na Songa Aristide ariwe bucura wavutse mu 1988, ndetse uyu bucura nyina akaba yaravugaga ko atazi se neza[4] kuko agize imyaka ibiri mu 1990, Sebanani yahise afungwa mu bo Leta yariho yitaga ibyitso by’inkotanyi.
Amashuri yize
hinduraAmashuri yisumbuye yayize[5] i Shyogwe nyuma aza gukomereza muri “Collège Officiel de Kigali: COK” gusa yaje kwirukanwa mu ishuri ajya gukora ubucungamari muri TRAFIPRO i Kabgayi.
Uko yamenyekanye
hinduraYamenyekanye cyane mu ikinamico zitandukanye yakinanye ubuhanga n’ubu izo kinamico abantu baracyazikunda. Zimwe mu ikinamico azwimo ni iyitwa “Nzashira ingurugunzu nkiri ingagi”; “Icyanzu cy’Imana (Uwera)”, n’izindi. Nyakwigendera Sebanani[6] yaje gukora kuri Radiyo Rwanda muri gahunda ya “Discothèque-Phonotèque” ya Radiyo Rwanda, akora muri gahunda yari ijyanye n’urwenya[7] “Ubuvanganzo bw’umwimerere nyarwanda”, kandi yari umukinnyi w’ikinamico mu itorero “Indamutsa”.
Uko yakoze tangazamakuru
hinduraNk’uko tubikesha icyahoze ari Inama y’Igihugu y’Itangazamakuru, Sebanani yaje gukora kuri Radiyo Rwanda muri gahunda zitandukanye zirimo: “Discothèque-Phonotèque” ya Radiyo Rwanda, Urwenya” Ubuvanganzo bw’umwimerere Nyarwanda”, Umukinnyi w’ikinamico mu itorere “Indamutsa”.
Urukundo Sebanani Andre n'Umufasha we
hinduraKubera urukundo rwamurangagwaho byatumye umufasha we amutura indirimbo[8] y’urwibutso yise “Uracyariho”. Mukakalisa wari wagize amahirwe yo kurokoka Jenoside ariko akaba yaraje guhitanwa n’indwara[9] muri Nzeli 2015, yavugaga ko iyi ndirimbo yayikoze mu rwego rwo kugaragaza ko n’ubwo Sebanani yavuye mu bamukunda, ariko ko bakimuzirikana kandi ko umuhanzi adapfa kuko ibihangano bye[10] bituma aguma mu mitima y’abari bamuzi aho usanga abantu benshi bamwibukira mu ndirimbo ze ndetse n’amakinamico atandukanye.
Uyu mufasha we[11] yakomezaga avuga ko kuba Sebanani atakiriho bitavuze ko yazimye kuko yasize abana baseruka mu izina rye, kandi ngo yapfuye mu buryo bw’umubiri ariko roho ye iracyari kumwe n’umuryango we ari na yo mpamvu yamutuye iyo ndirimbo.
Izindi mpano Sebanani yari afite
hinduraSebanani kandi yari afite impano[12] yo kwicurangira akoresheje ibyuma bya kizungu nka piano, gitari kuvuza ingoma n’ibindi. Mu mwaka wa 1973 ni bwo yinjiye mu itsinda (orchestre) ryitwaga “Vox Populi” nyuma yaho Sebanani na bagenzi be batangije orchestre “Impala” yakunzwe ndetse kugeza n’ubu igikungwa na benshi, kuva icyo gihe ngo banahise bamuha akazina k’akabyiniriro ka “Pépé la Rose”.
Reba hano
hindura- ↑ 1.0 1.1 https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/amateka-n-ibigwi-bya-sebanani-andre-wishwe-muri-jenoside-yakorewe-abatutsi
- ↑ https://www.kigalitoday.com/kwibuka/article/amwe-mu-mateka-y-umuhanzi-sebanani-wazize-jenoside
- ↑ https://igihe.wikirwanda.org/news.php?groupid=15&news_cat_id=97&news_id=11912
- ↑ "Archive copy". Archived from the original on 2022-09-30. Retrieved 2022-09-30.
{{cite web}}
: CS1 maint: archived copy as title (link) - ↑ https://touchrwanda.tumblr.com/post/172791150886/kwibuka-24-amateka-yumuhanzi-sebanani-andr%C3%A9
- ↑ https://ubuvanganzo.blog4ever.com/articles/urutonde-rw-abahanzi
- ↑ https://www.ikirundi.org/indirimbo/inyarwanda/sebanani-andre
- ↑ "Archive copy". Archived from the original on 2022-09-30. Retrieved 2022-09-30.
{{cite web}}
: CS1 maint: archived copy as title (link) - ↑ https://ar.umuseke.rw/umugore-wa-sebanani-andre-yitabye-imana-azize-hepatite-c.hmtl
- ↑ https://www.rwandamagazine.com/imyidagaduro/article/amateka-ya-sebanani-andre-ukiri-mu-mitima-ya-benshi
- ↑ https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/Umugore-w-umuhanzi-Sebanani-Andre-yitabye-Imana
- ↑ https://open.spotify.com/album/22gEQOCbTkpHUJwID8jXBJ