Rwamagana: Urubyiruko rwa Club Umuhuza rutoza abandi kurwanya ruswa n’akarengane

Rwamagana:CLUB KURWANYA RUSWA

hindura

Kurwanya ruswa n’akarengane ni bimwe mu byibarwaho mu biganiro bihabwa urubyiruko biciye mu mikino n’imyidagaduro bikorwa na Club Umuhuza, aho ibi bikorwa bimaze gusakazwa mu gihugu hose.

Muri uyu mwaka wa 2024 Club Umuhuza izirikana imyaka 10 imaze yigisha urubyiruko n’abakuze kugira uruhare mu kurwanya ruswa n’akarengane, bimwe mu bikorwa n’iyi Club harimo ibiganiro bitandukanye, imikino n’imyidagaduro ifite ubutumwa bwo kurwanya ruswa n’akarengane, mu myidagaduro ubutumwa butangwa mu mivugo, ikinamico ndetse n’imbyino gakondo zifite ubutumwa bwihariye bwo kurwanya ruswa n’akarengane.

Ishimwe Djazila ni umwe mu bagize Club Umuhuza yemeza ko bo ubwabo babanje gushyira hamwe imbaraga zabo, biga kwizigamira ndetse banagira ibikorwa by’urukundo bifasha abatishoboye, nko kububakira inzu ndetse no kubafasha mu bundi buryo butandukanye.

Ishimwe akomeza avuga ko ibi bikorwa bituma uwo begereye wese bashaka kumuganiriza ku kurwanya ruswa n’akarengane abyumva kuko bo ubwabo bahereye ku kwigira bakihugura mu gukumira no kurwanya ruswa n’akarengane.

Ishimwe yakomeje agira ati: “Nk’urubyiruko nitwe benshi tugomba gushyiramo imbaraga ngo turwanye iyo ruswa kuko nitwe Rwanda rw’ejo, nitutabikora hakiri kare tuzaba dushaka kuzoreka igihugu cyacu.”

Club Umuhuza yigisha kandi abana bato uko bakwiye gutangira kwirinda kubona ibyo batavunikiye, nk’uko bisobanurwa na Shema Ignace nk’umwe mu batangiranye na Club Umuhuza, uyu kaba ari umutoza w’imyitozo ngororamubiri babicishije mu butumwa bwo kurwanya ruswa n’akarengane.

Shema yagize ati: “Urubyiruko turi imbaraga z’igihugu, buriya ruswa utayigishije umwana mutoya ashobora gukurira mu kimeze nkayo, haba ku ishuri hari ubwo umwana ashobora guha mugenzi we ikintu kugira ngo amukopeze cyangwa se akamukorera ibyo we akwiye kwikorera abeshya ko ari we wabyikoreye.”

Muri Club Umuhuza bigisha ko nta ruswa nto cyangwa inini, ahubwo biterwa n’icyabaye ndetse n’umuco wayo umuntu yakuranye, dore ko umwana utigishijwe hakiri kare ko agomba kwirinda ruswa n’akarengane bimuha ibitekerezo bitari byo, akumva ko kuri we icyamugeza kucyo yifuza cyose atitaye ku nzira cyaciyemo agomba kukibona, ibi rero ni ngombwa mu rubyiruko ko rwigishwa kugera ku ntego zibyo bashaka biciye mu nzira nziza kandi bavunikiye.

Muvunyi John witabiriye ibirori byo kwishimira ibyagezwe na Club Umuhuza mu myaka 10 ishize, akaba yaje ari intumwa y’Akarere ka Rwamagana, yemeza ko ibikorwa bya Club Umuhuza bishimishije kandi bizakomeza gushyigikirwa ndetse bikaba bishyigikira gahunda ya leta y’imiyoborere myiza igamije ko umunyarwanda wese agomba kwishyira akizana, mu ntero igira iti ‘Ubumwe nibwo buturanga kandi tugaca ruswa n’akarengane’.

Aha kandi hashimwe ingamba zafashwe mu kurwanya ruswa n’akarengane ahashyizweho itegeko ryerekeye kurwanya ruswa.

Umuyobozi wa Club Umuhuza ni Tuyisenge Hamilcar Fidele Anastasius, asobanura ko zimwe mu ntego bihaye muri Club yabo bazigezeho, harimo izo kwigisha no gukangurira abanyarwanda kwirinda no kurwanya ruswa n’akarengane bahereye mu bana bato.

Yagize ati: “Dufasha urubyiruko kumenya gahunda zo kurwanya ruswa n’akarengane ndetse twafashije urubyiruko kugeza kalabu nk’izi mu yindi mirenge.”

Izi gahunda zishyira imbaraga mu kwigisha abana bakiri bato kugira umuco wo kunyurwa no kwihangana ariko bakanga ikibi, kandi bagaharanira ko ntawe ukwiye kurenganywa bamurebera.

turwanye runswa kandi buri muntu wese abifate nk'inshingano ze.

IBYOTWAKORA KUGIRANGO DUKUMIRE RUSWA

hindura

1.GUTANGIRA AMAKURU KUGIHE

hindura

2.KUDAHISHIRA UMUNTU WESE UGIYE KWAKIRA RUSWA

hindura

3.KUDAHISHIRA UMUNTU WESE UGIYE KUYITANGA

hindura