Ikinyankore
(Bisubijwe kuva kuri Runyankore)
Ikinyankore ni ururimi rw’abanyankore na rw’Uganda. Itegekongenga ISO 639-3 nyn.
Abanyankore bita ururimi rwabo Runyankole cyangwa Runyankore.
Mu nyandiko ziza gukurikira hari aho tuza kuvuga ngo ijambo iri n’iri rifitanye isano n’ururimi rw’ikinyankore (abanyankore bita ururimi rwabo urunyankore). Ubundi twagombye kuvuga Runyankore-Rukiga, mu magambo abiri ahujwe n’akarongo gatambitse. Twasanze gukoresha ariya magambo abiri byajijisha kandi icyo tugamije ari ugusobanura ku buryo bwumvikana kuri bose, ntakwibaza ibindi bibazo. Kubafite amatsiko, abakiga bita ururimi rwabo urukiga naho abanyankore bakita ururimi rwabo urunyankore. Izi ndimi zombi rero zirasa cyane, kimwe nk’ikinyarwanda n’ikirundi.
umugereka – ubuke
hindura- Omunyankore – Abanyankore Umunyankore – Abanyankore
- Omukiga – Abakiga Umukiga – Abakiga
- omwami – abaami umwami – abami
- omushaija – abashaija umugabo – abagabo
- omukazi – abakazi umugore – abagore
- omwana – abaana umwana – abwana
- ekyenyanja – ebyenyanja ifi – amafi
- ekigyere – ebigyere ikirenge – ibirenge
- omukono – emikono ukuboko – amaboko (cyangwa ikiganza – ibiganza)
- orurimi – endimi ururimi – indimi
Amagambo n’interuro mu kinyankore
hindura- Ogume gye (Mugume gye, Musiibe gye) – Mwirirwe (cyangwa Muramuke)
- Webare (Yebare [for singular] Mwebare) – Murakoze
- amazi mayizi– amazi
- caayi – icyayi
Imibare
hindura- emwe – rimwe
- ibiri – kabiri
- ishatu – gatatu
- ina – kane
- itaano – gatanu
- mukaaga – gatandatu
- mushanju – karindwi
- munaana – umunani
- mwenda – icyenda
- ikumi – icumi
- ikumi n’emwe – cumi na rimwe
- (makumi) ebiri – makumyabiri
- (makumi) ashatu – mirongo itatu
- (makumi) ana – mirongo ine
- (makumi) ataano – mirongo itanu
- nkaaga – mirongo itandatu
- nshanju – mirongo irindwi
- kinaana – mirongo inani
- kyenda – mirongo cyenda
- kikumi – ijana
- bibiri – magana abiri
- bishatu – magana atatu
- bina – magana ane
- bitaano – magana atanu
- rukaaga – magana atandatu
- rushanju – magana arindwi
- runaana – magana inani
- rwenda – magana cyenda
- rukumi – igihumbi