Perennes Paulette Ruddy Zang-Milama (yavutse ku ya 6 Kamena 1987 i Port-Gentil ) ni umukinnyi wa siporo ukomoka muri Gabon .

Ruddy Zang Milama

Umwuga

hindura

Zang Milama yari ahagarariye Gabon mu mikino Olempike yo muri 2008 yabereye i Beijing . Yarushanwe muri metero 100 yiruka ashyira umwanya wa gatatu m'ubushyuhe bwe bwa mbere nyuma ya Shelly-Ann Fraser na Vida Anim m'ugihe cy'amasegonda 11.62. Yatsindiye mu cyiciro cya kabiri aho yananiwe kujya muri kimwe cya kabiri kuko igihe cye cya masegonda 11.59 cyari inshuro ya karindwi mu isiganwa rye. [1]

Mu mwaka wo muri 2010, yegukanye umudari wa bronze i Doha mu marushanwa mpuzamahanga yo mu nzu ya IAAF muri 2010 . Nyuma yuwo mwaka yatsindiye muri metero 100 abona feza na metero 200 bronze muri Shampiyona ny'afurika yo muri 2010 y'aberaga muri Nairobi. Muri 2012, yatsindiye agahigo y'igihugu cya Gabon inshuro ebyiri, arangiza afite amasegonda 11.03 arenga metero 100 kugirango atware umudari wa zahabu muri Shampiyona ny'afurika ya bereye muri isiganwa muri 2012 . Mu mikino Olempike yo muri 2012, yujuje amajonjora muri metero 100 mu bagore. [1] Muri 2013, yakoze agahigo k'igihugu amasegonda agera 7,12 muri metero 60 i Moscou.

Ku ya 21 Gicurasi 2014, Zang Milama yipimishije ibintu bibujijwe mu kizamini cyo mu marushanwa. Nyuma yaje guhagarikwa amezi arindwi muri siporo. [2]

Ihuza ryo hanze

hindura