Rebecca Naa Dedei Aryeetey

Rebecca Naa Dedei Aryeetey (1923 - 22 Kamena 1961) uzwi kandi ku izina rya Dedei Ashikishan, yari umudamu ukora umwuga w'ubucuruzi muri Gana, yari umunyapolitiki. Yari azwi cyane ku bucuruzi bw'ifu muri Accra . Niwe mugore kandi ugaragara ku giceri cya 50 cy'amaPesewas. [1] [2]

Ifoto ya 50 pesewas igiceri hamwe n'ishusho ya Rebecca Naa Dedei Aryeetey

Ubuzima bwo hambere

hindura

Rebeca Naa Dedei yavutse mu mwaka wa1923, avukira ahitwa Osu akurira mu mujyi wa James, wo muri Accra. Nyina na se bakomoka muri Ga Asere na Osu. [1] [2]

Umwuga

hindura

Nyuma yo kwiga amashuri abanza, Naa Dei yahise akora ubucuruzi bw'ifu. Byatumye aba umukire kandi ukomeye cyane mu bucuruzi yakoraga bw'ifu bwamuhesheje izina ry'akabyiniririo rya 'Ashikishan', rikaba ijambo ryo mu rurimi rwitwa Ga rifite igisobanuro cy'ifu. Yari azwiho kuba umunyemari mukuru w'ishyaka rya CPP icyo gihe kandi yayoboye ibikorwa by'abagore ba CPP iwe i Kokomlemle - Accra. Nk'umunyapolitiki uharanira inyungu za CPP, yiyamamaje kandi atera inkunga Nkrumah n’ishyaka rya CPP kandi yagize uruhare runini mu gihe cyo guharanira ubwigenge bwa Gana. Yateye inkunga Nkrumah kugira ngo atsindire intebe y’inteko ishinga amategeko ya Ashiedu Keteke bituma aba Minisitiri w’intebe wa mbere wa Gana. [1] [2] [3]

Urupfu

hindura

Kuba yari umuntu wa hafi ya Nkrumah byatumye aba umwanzi w’ishyaka rya politiki ryari ihanganye bivugwa ko aribyo byamugejeje no kugupfa hakiri kare. Yapfuye urupfu rubabaje mu gikorwa cya CPP i Ho ku ya 22 Kamena 1961 afite imyaka 38. Byaravuzwe ko abarwanashyaka ba politiki n’abagore bahawe uburozi muri icyo gikorwa nyuma yo gufata icyayi gishyushye ubwo yinubira ububabare bwo mu gifu. [2] [3]

Icyubahiro

hindura

Bisi zifite amagorofa abiri zazanywe mu mujyi wa Accra zizanywe na Harry Sawyer zahise zitiriwa 'Auntie Dedei', yari afite kandi ishusho ye kuri kashe y'igihugu ndetse no ku giceri cya 50 cya pesewa cya Gana, byose mu rwego rwo kumwibuka no kumuha icyubahiro. [3]

  1. 1.0 1.1 1.2 "Rebecca Naa Dedei Aryeetey, a woman whose image is on 50 Pesewas Coin – Her Profile And Death". Ghana News Punch (in American English). 2020-04-07. Archived from the original on 2020-04-08. Retrieved 2020-04-08.
  2. 2.0 2.1 2.2 2.3 "Rebecca Naa Dedei Ayitey: The lady on Ghana's 50pesewas and an Independence shero". Bra Perucci Africa (in American English). 2020-04-07. Retrieved 2020-04-08.
  3. 3.0 3.1 3.2 Tetteh, Nii Okai. "Rebecca Naa Dedei Aryeetey: The Illustrious Ga Woman Celebrated On The 50 Pesewas Coin - Kuulpeeps - Ghana Campus News and Lifestyle Site by Students" (in American English). Retrieved 2020-04-08.

Ihuza ryo hanze

hindura