Raised Toilet Seats
Raised Toilet Seats ni ubwiherero bwifashishwa cyane mu mahotel, mu ngo n'ahandi hantu hatandukanye bworohereza abantu batandukanye barimo abasaza cyangwa abantu bafite ubumuga kwicara cyangwa kuva mu musarani byoroshye. Niba umusarani uri hasi cyane, birashobora kugorana kongera guhaguruka, cyane cyane niba ufite umuvuduko muke mumaguru kandi bikagorana guhagarara.[1][2]
Raised Toilet Seats, abasaza cyangwa abafite ubumuga irashobora kubafasha gukoresha umusarani inzira yubahwa kandi yoroshye. Ubu bw'iherero bufite intebe ishobora gufasha umuntu ufite ubumuga bw'amaguru guhagurukia byoroshye hatagombeye umuntu umuherekeza.