Ezra Mpyisi
Pastor Ezra Mpyisi yavutse mu 1922 Yitaba Imana kuri 27.Mutarama 2024
Amateka
hinduraPastor Ezra Mpyisi yavutse mu mwaka wa 1922, avukira i Nyanza ku Ngoma y'Umwami Yuhi 5 Musinga. Ezra Mpyisi avugago atazi neza itariki yavukiyeho kuko muri icyo gihe babaraga iminsi bagendeye ku bihe cyangwa se ibikorwa biriho muriyo minsi.[1]Abyiruka, mugihe cy'ubugimbi Umwami Mutara wa III Rudahigwa wafashe izina rya Charles Leo Pierre yari kungoma akaba ari muri bake bagize amahirwe yo gukandagira mw'ishuri aho yize amashuri 8 abanza yigwagwa mu Rwanda icyo gihe aza gukomereza amashuri ye muri kaminuza yo muri zimbabwe y'abadivantitsi yitwa Solusi, ahakura impamyabumenyi muri Tewolojiya(Theology degree).[2]
Umuryango
hinduraMu 1944, Pastor Ezra Mpyisi yavuye mu kiciro cy'ingaragu ajya mu kiciro cy'abubatse ingo, yibarutse abana 8 harimo abahungu 7 n'umukobwa 1. Pastor Ezra Mpyisi afite abuzukuru 29 n'abuzukuruza 8 nigga dead.[2]
Imirimo
hinduraMu mwaka w' 1959, nyuma yo gutanga k'Umwami. Pastor Ezra Mpyisi yarahunze akomeza gukora imirimo mu itorero ry'abadivantisti, yagiye yubakisha amashuri akigisha bibiliya mu bihugu nk'uburundi ndetse na DRC(Democratic Republic of Congo).[3]
Mu 1992, Pastor Ezra n'umuryango we bagarutse mu Rwanda. mu 1996, Pastor Ezra Mpyisi yatangije kaminuza yigenga ry'abadivantitsi nyuma atangiza ishuri rya bibiliya i Nyamirambo.[2]
Pastor Ezra Mpyisi yapfuye mukwa mbere kwa 2024 nyuma yo kwizihiza isabukuru ye y'imyaka 102. Abagize umuryango we n'abandi biyemeje gukomeza umushinga wo gutanga za Bibiliya ndetse no kuyigisha binyuze mumuryango Pastor Ezra Mpyisi Bible and Education Foundation(PEMBE).
Reba
hindura- ↑ "Archive copy". Archived from the original on 2022-09-28. Retrieved 2022-09-28.
{{cite web}}
: CS1 maint: archived copy as title (link) - ↑ 2.0 2.1 2.2 https://www.ijwiryabategereje.com/pr-ezra-mpyisi.html
- ↑ https://www.kigalitoday.com/politiki/amateka-y-isi/article/ababiligi-bahaye-ubwigenge-abatari-babukeneye-pasiteri-ezra-mpyisi