Orbit Reader 20 Ni imashini y'ikoranabuhanga ikoreshwa cyangwa yifashishwa n'abafite ubumuga bwo kutabona ikabafasha kubasha gusoma no kwandika.

Ibyo twamenya kuri Orbit Reader 20 hindura

Orbit Reader 20 imashini y'ikoranabuhanga ifasha afite ubumuga bwo kutabona ikabafasha kubasha gusoma no kwandika ni imashini ifasha abanyeshuri kubasha guhana amakuru na mwalimu bikaba ari muburyo bworoshye.[1] Orbit Reader 20 kandi ishobora guhuzwa n'ibindi bikoresho by'ikoranabuhanga nka Smart Phone na mudasobwa hifashishije uburyo bukoreshwa buzwi nka Bluetooth bigafasha abanyeshuri guhanga amakuru na mwalimu.[2] Ni uburyo bwa Orbit Reader 20 bwaasimbuye ubwari buzwi nka Classic bwarimo imbogamizi zihuriye no kuba ubwo buryo bwarakoreshwaga imashini zifashishwaga harimo agakoresho kameze nk'ikaramu kuburyo abantu bazikoreshaga bafite ubumuga babaga bakwikomeretsa.

Amashakiro hindura

  1. https://mobile.igihe.com/amakuru/article/reb-igiye-gutanga-imashini-za-orbit-reader-20-kuri-buri-munyeshuri-mu-batabona
  2. https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/abanyeshuri-bafite-ubumuga-bwo-kutabona-batangiye-guhabwa-utumashini-tw-ikoranabuhanga