One Cup of Milk per Child in Rwamagana

One Cup of Milk per Child, ni gahunda yatangijwe mu Karere ka Rwamagana yo guha amata abana bari munsi y’imyaka 5, aho bayafatira mu ngo mbonezamikurire y’abana bato (ECD) hagamijwe kurwanya imirire mibi mu bana.[1][2][3][4]

Amateka

hindura

Iyi gahunda yatangijwe kuwa 06 Gashyantare 2024 mu Murenge wa Kigabiro no mu yindi mirenge itandatu hatangirijwe gahunda yo guha abana amata babasanze mu ma ECDs barererwamo, mu gihe iyi gahunda biteganyijwe kuri uyu wa 07 Gashyantare iratangizwa mu mirenge 14 yose igize Akarere ka Rwamagana. Buri mwana agenewe  litiro 2.5 mu minsi 5. Ababyeyi bakaba basabwa kuyunganira bategurira abana indyo yuzuye no gushyigikira gahunda mbonezamikurire y’abana bato; harwanywa imirire mibi n’igwingira mu bana. Mu Karere ka Rwamagana habarurwa ingo mbonezamikurire 627 zirererwamo abana 32,235.[5]

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza Umutoni Jeanne yasabye ababyeyi gishyigikira iyi gahunda kandi nabo bakagira uruhare mu kurwanya imirire mibi baha abana babo n’ ibiribwa byunganira aya amata bahabwa na leta.

Indanganturo

hindura
  1. https://muhaziyacu.rw/amakuru/rwamagana-hatangijwe-gahunda-yo-guha-abana-amata-yiswe-one-cup-of-milk-per-child/
  2. https://jriiejournal.com/wp-content/uploads/2024/03/JRIIE-8-1-040.pdf
  3. https://www.newtimes.co.rw/article/187940/News/govt-injects-rwf27bn-towards-school-feeding
  4. https://www.newtimes.co.rw/article/88559/National/govt-targets-more-children-for-school-milk-feeding-project
  5. https://www.ktpress.rw/2021/10/milk-an-essential-source-of-nutrition-or-just-great-pr/