Nzeyimana Mico Oscar

Nzeyimana Mico Oscar amaze imyaka ibiri abyaza umusaruro igihingwa cy’umugano, yemeza ko ibihumbi 15 yatangije, ubu byikubye kuko sosiyete ye nibura ifite agaciro ka miliyoni 50 Frw.[1]

NI MUNTU KI ? hindura

Nzeyimana Mico Oscar ni umusore w’imyaka 24 utuye mu Karere ka Rubavu, mu Ntara y’Iburengerazuba, Afite ubuhanga bwihariye mu gukora ibikoresho bitandukanye byo mu rugo nk’intebe, ibitanda, utugabanyarumuri tw’amatara (Abat jours), amasakoshi n’ibindi abikuye mu gihingwa cy’umugano.[1]

UKO YATANGIYE hindura

Nzeyimana Oscar mu kwihangira imirimo ihera mu 2015 ubwo yari asoje amashuri yisumbuye mu by’ubukererarugendo n’amahoteli, akaza kubona ko kugera ku mafaranga bizamugora kuko yabonaga kubona akazi bitazamworohera, mu gihe yakebukaga akabona abarangije kaminuza b’abashomeri kandi barize nk’ibyo yize.[1]

UMUGANO hindura

 
Umugano

Nzeyimana Oscar yahawe amahugurwa n’abashinwa yayamazemo amezi atandatu, arangije kubona uburyo umugano ubyazwa umusaruro, yiyemeza gukora ibikoresho byinshi bikoreshwa muri hoteli, no m'ubuzima bw'aburimunsi mu ngo z'abantu, Mu 2017 nibwo Nzeyimana yatangije ibihumbi 15, maze ashinga sosiyete ayita Mon Bamboo Company.[1]

AMARUSHANWA hindura

Nzeyimana Oscar mu mwaka wa 2018, yitabiriye amarushwa y’urubyiruko rwihangiye umurimo azwi nka Youth Connect. Umushinga we ni umwe mu yatsinze ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba, wongera no kuza mu mishinga itanu ya mbere ku rwego rw’igihugu, amafaranga yakuye muri ayo marushanwa, yayashoye muri sosiyete ye ngo ikomeze kwaguka.[1]

AMASHAKIRO hindura

  1. 1.0 1.1 1.2 1.3 1.4 "Archive copy". Archived from the original on 2019-06-30. Retrieved 2022-11-13.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)