Nyungwe yabariwe agaciro ka miliyari 4,8 $
Raporo igaragaza imiterere y’ubukungu bushingiye ku rusobe rw’ibinyabuzima mu Rwanda, yagaragaje ko agaciro ka Pariki y’Igihugu ya Nyungwe ari miliyari 4,8 $.
Intego
hinduraIntego y’iyi raporo ni ukugaragaza amahirwe ahishe mu bijyanye n’urusobe rw’ibinyabuzima ku bukungu no gushishikariza inzego za leta n’abikorera kubishoramo imari by’umwihariko bigamije kubibungabunga no guteza imbere ubukungu bw’igihugu.
Imiterere
hinduraNyungwe yabariwe miliyari 4,8$ niryo shyamba ry’inzitane ryo mu misozi miremire muri Afurika. Rirusha andi ubugari mu mashyamba yo mu misozi ya Afurika y’Iburasirazuba no hagati; ni naryo ryabayeho mbere y’andi kuko ryabayeho mu gihe cyiswe icy’ubutita.
Ishyamba rya Nyungwe ririmo amoko arenga 200 y’ibiti n’urwunge rw’ibiti by’indabyo, amoko agera kuri 300 y’inyoni nk’inyoni nini y’ubururu yitwa Turaco n’izindi.
Ririmo isumo rya Kamiranzovu rituruka mu gishanga cya Kamiranzovu ku bilometero bitatu uvuye ku gishanga. Rifite uburebure bwa metero zisaga 100, ryohereza amazi mu Kivu agakomereza mu ruzi rwa Congo anyuze mu kiyaga cya Tanganyika.
Iyi raporo igaragaza ko igishanga cya Rugezi giherereye mu Karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru gifite agaciro ka miliyoni 374,3$. Ni mu gihe icyanya cya Mukura cyo kibarirwa agaciro ka miliyoni 1,4$.
Ibindi
hinduraYerekana kandi ko agaciro k’ikibaya cya Akagera ko kari kari kuri miliyari 1,1 $.