Nyiramilimo Odette

Odette Nyiramilimo (yavutse 1956) ni umunyarwandakazi akaba umuganga ndetse n'umusenateri. Yabaye umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza muri guverinoma ya Paul Kagame kuva muri Werurwe 2000 kugeza Ukwakira 2003[1].

Odette Nyiramilimo
Swanee Hunt with Laura Heaton , Odette Nyiramilimo na Nadine Niyitegeka.

Amavu n'amavuko hindura

Nyiramilimo, yavukiye i Kinunu, perefegitura ya Gisenyi muri 1956. ni uwa cumi na karindwi mubana ba se cumi n'umunani, yabyawe n'umugore we wa kabiri.[2][3]

Uburezi hindura

Yarangije kaminuza muri 1981 ari umuganga w'ubuvuzi muri kaminuza nkuru y rwanda Butare . [4]

Ubuzima bwite hindura

Ku myaka itatu, abantu benshi bo mu muryango we baguye mu ntambara yo gushaka ubutegetsi nyuma y'ubwigenge. Nyuma yo kwirukanwa kuko yari umututsi [5] Nyuma yaje gushyingiranwa na Jean-Baptiste Gasasira, na we wari umuganga, maze nyuma baza gushinga ubuvuzi bwihariye bwo kubyara no kuvura abana i Kigali buzwi nka Le Bon Samaritain (" Umusamariya Mwiza ")[6]Nyiramilimo yari umwe mu banyarwanda bagera ku 1.000 bahungiye muri Hotel des Mille Collines mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 [4][7]

Amateka hindura

Amateka y'ubuzima bwe yanditswe mu burebure mu gitabo cya Philip Gourevitch Turashaka kukumenyesha ko ejo tuzicwa n'umuryango wacu . [8] Dr Odette Nyiramilimo ni umwe mu badepite bari bagize abadepite bo muri EALA bahagarariye u Rwanda, aho yaje no kuba umwe mubakuriye Komite y’abadepite ba EALA muri afurika y'iburengerazuba, aho bakiraga abantu benshi batandukanye.[9][3]

AMASHAKIRO hindura

  1. https://www.theeastafrican.co.ke/tea/news/east-africa/survivors-rusesabagina-was-no-hero-hotel-rwanda-film--1934890
  2. https://www.bikeforafrica.be/rwanda-2020
  3. 3.0 3.1 https://mail.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uko-byagenze-ngo-cnn-ihe-rugari-umutekamutwe-sundaram-itere-umugongo
  4. 4.0 4.1 https://newrepublic.com/article/61875/q-odette-nyiramilimo
  5. https://peoplepill.com/people/odette-nyiramilimo
  6. https://vymaps.com/RW/Clinique-Leave-Bon-Samartain-Gasasira-Hospital-29690/
  7. https://www.radiyoyacuvoa.com/podcast/?zoneId=3012
  8. https://www.thecitizen.co.tz/tanzania/news/africa/survivors-rusesabagina-was-no-hero-as-shown-in-hotel-rwanda-film-2716004
  9. https://ar.umuseke.rw/abikorera-muri-eac-barasaba-ko-indangamuntu-iba-icyangombwa-cyinzira-hose.hmtl