Ntibavuga bavuga
Abanyarwanda bagira ibintu bimwe mu muco wa Kinyarwanda bigira amagambo bakoresha nk’ inka, amata, ingoma ariyo yari ikimenyetso cy’ubutegetsi bwa kera ndetse n’umwami ; hari amagambo agendanye n’ibyo bintu afite uburyo yavugwaga akagaragaza ako gaciro ibyo bintu byahabwaga mu muco.[1]
Reka duhere ku magambo yakoreshwaga ku nka n’amata kugirango tuyibukiranye binashobotse tujye tunayakoresha kuko agaciro byahabwaga n’abakera ntaho kagiye.[2][3]
ku mata :
hinduraAmata yiriwe : Amirire
Amata yakamwe ako kanya agishyushye : Inshyushyu]
Amata yaraye ataravura : Umubanji
Amata yavuze : Ikivuguto
Amata y’Inka yimye : Amasitu
Aho batereka Amata : Ku Ruhimbi
Icyo bakamiramo : Icyansi
Icyo banyweramo Amata : Inkongoro
Icyo bacundiramo amata : Igisabo
Igipfundikizo k’ igisabo : Inzindaro
Icyo bavurugisha Amata : Umutozo
Gukura amavuta mu mata : Kwavura
Ikibumbe cyamavuta y’inka : Isoro
Kumena Amata ubishaka : Kuyabikira
kumena Amata utabishaka : Kuyabogora
Amata yakuwemo amavuta : Amacunda
Amata y’Inka ikimara kubyara : Umuhondo
Kirazira gupfobya Amata ngo uyite Uduta : Amata aba menshi cyangwa make.
ku nka bavuga :
hinduraInzu y’Inka : Ikiraro
Inzu y’Inyana : Uruhongore
Ikiziriko cy’Inka :Injishi
Kuzirika Inka :Kujisha Inka
Gutangira Gukama : Kwinikiza
Kurangiza Gukama : Guhumuza
Inka itagikamwa : Inka yatetse
Ibyo Inka yituma : Amase
Ikirundo cy’amase:Icukiro
Amase yumye:Igisheshe
Inkari z’inka : Amaganga
Kotesha inka : Gucanira Inka
Gutwita kw’Inka : Guhaka cg gufata
Kurongorwa kw’inka : Kwima
Inka ntirya :irarisha
Ubwatsi Inka ziraramo : Icyarire
Kujya kurisha : Kwahuka
Kujyana inka kunywa amazi : Gushora
Gukura amase y ;inka mu rugo : Gukuka
Inka itarabyara ariko nkuru : Ishashi
Inka yabuze urbyaro : Ingumba
Ubwatsi bahanaguza inka : Inkuyu, abandi babwita Inkuyo
Kujyana inka kwima : Kubangurira
Kubuza inyana konka igihe nyina ikamwa : Kwimira
Kureka inyana ikabanza konka mbere yo gukama : Kuretesha
Inka yiteguye gukamwa : Kureta/Yarese
Inka yiteguye kwima irarinda (Kurinda)
Inka ijyanwa gusaba umugeni : Inkwano
Inka ikomoka ku nkwano igahabwa iwabo w”umuhungu : Indongoranyo
Guha umuntu inka : Kumugabira
Inka ihabwa uwaguhaye inka : Inyiturano
Inka yirutse igasiga abashumba : Gutana
Inyana ikivuka : Umutavu
Kuruhuka kw’Inka imaze kunywa mbere yo gusubira kurisha : Kubyagira
Aho inka zibyagira : ku Ibuga