Ntakirutimana Eliyeli
Ntakirutimana Eliel inzobere y'umunyarwanda iba muri America.[1]
AMERICA
hinduraDogiteri Eliyeli Ntakirutimana (Nataki) ni we Munyarwanda wa mbere wabonye impamyabushobozi nyinshi mu buvuzi kandi zemewe n’igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Koko rero Dogiteri Nataki abarirwa mu baganga ba kabuhariwe b’Abanyamerika.[1]
UBUZIMA BWITE
hinduraNtakirutimana Eliyeli cyangwa Nataki yavukiye i Murama, nyuma ababyeyi be baza kwimukira ku Mugonerero (Kibuye) ubu ni mukarere ka Karongi, Se umubyara yari Umuvugabutumwa w’idini y’Abadiventiste b’umunsi wa karindwi wayoboye itorero ryo ku Mugonero igihe kirekire yitwaga Pasteur Ntakirutimana Elizafani.[1]
IBYO YIZE
hinduraDogiteri Eliyeli Nataki yize amashuri abanza ku Mugonero akomereza ayisumbuye mu gihugu cya Uganda, Kubera umurava n’ubuhanga buhanitse byamuranze akiri muto, Dogiteri Eliyeli yagiye gukomereza kaminuza ya Montemorelos mu gihugu cya Mexico (1975-1982) ahakura Impamyabushobozi y’ikirenga iherekejwe n’amashimo menshi mu buvuzi (Doctorat en médecine).[1]
INZOBERE
hinduraDogiteri Ntakirutimana Nataki Ntiyarekeye aho ahubwo yagiye mu mugi wa New York afata imyaka itari mike mu masomo ajyanye no kunononsora ubumenyi mu kuvura indwara zihariye(Specialités) muri Kaminuza za Columbia University na New York Health Science Center in Brooklyn (1986-1989) Muri make Dogiteri Nataki ni inzobere mu byerekeye :
1. Gutera ikinya (Anestésie générale)
2. Kuvura indwara zinyuranye z’umutima
3.Kuvura indwara nyinshi zijyane n’uburibwe bw’amagufa, imitsi, ububabare bw’imikaya n’ingingo.[1]
PAIN CONSULTANTS OF TEXAS
hinduraDogiteri Ntakirutimana Nataki Mu mugi wa Laredo, Dogiteri Nataki yatangiriye ku buvuzi bw’indwara z’umutima ubwo yakoranaga n’abaganga b’inzobere bo muri Leta ya Texas, muri iki gihe yashinze ibitaro bye bwite (PCT : Pain Consultants of Texas) aho avura indwara nyinshi ndetse akanabaga(chirurgie).[2][3]