Nta mugabo umwe
Nta mugabo umwe (izina mu kilatini Unus testis, nullus testis )
Umugani w'umugenurano uvugwa bashaka kwerekana ko abantu bagomba gufatanya cyangwa gushyira hamwe ngo bagere ku kintu cy'ingenzi.
Mu gushyigikira ingingo zimwe zivugwa mu Nyandiko y’ibirego, Urugereko rwasanze rwarashyikirijwe ubuhamya bw’umugabo umwe, noneho havuka ikibazo cyo kumenya niba imvugo izwi cyane mu miryango remezo y’amategeko nshinjabyaha akomoka ku baromani n’abanyaburayi, ariyo Unus testis, nullus testis (Nta mugabo umwe) yakurikizwa. Iyo mvugo isobanura ko kugira ngo ubuhamya bw’umugabo umwe bushobore kwemerwa, bugomba kugira ikindi kibushyigikira.