Never Again Rwanda (NAR)

(Bisubijwe kuva kuri Never Again Rwanda NAR)

Never Again Rwanda NAR ni Umuryango utegamiye kuri Leta ugamije kubaka amahoro arambye ndetse n’ubutabera mbonezamubano.

NAR

Impamvu yashyizweho

hindura

Yakozwe mu rwego rwo gusubiza Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda. Mu minsi 100 gusa muri 1994 guhera ku ya 7 Mata, abantu barenga miliyoni biciwe mu Rwanda n’intagondwa z’Abahutu. Bari bibasiye abanyamuryango b’abatutsi , ndetse n’abatavuga rumwe na politiki, batitaye ku bwoko bwabo. Mu ntangiriro za Nyakanga, ingabo za FPR (Rwanda Patriotic Front); itsinda ry’urubyiruko, ryari ryarigaruriye igice kinini cy’igihugu, harimo na Kigali bituma Jenoside irangira. Never Again Rwanda yaje kumenyesha abenegihugu amakosa yakozwe bigatuma habaho Jenoside yakorewe Abatutsi 1994. No kwinjiza mu benegihugu imyumvire yo gukunda igihugu, demokarasi, uruhare rw'uburenganzira bwa muntu, ndetse n'imibereho myiza y'abaturage binyuze mu kwiga no kugira uruhare mu bikorwa bitandukanye. Intego nyamukuru yayo muri ibyo byose ni ukubaka amahoro arambye mu baturage ndetse no mu gihugu cyose. [1]

Intego yo gushyirwaho

hindura

NAR yashinzwe ifite igitekerezo cyo gushyiraho ahantu hizewe ku rubyiruko n’abanyeshuri ba kaminuza kugira ngo bakingure imitima yabo n’ububabare bwahise bwatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi 1994. Yatangijwe mu 2002. Ifite uburambe bwimyaka 19, ibihumbi bitandukanya kuri numero 4500, 100000. [2]

Inkingi n'ibikorwa

hindura

NAR yanditswe ku mugaragaro mu 2008 kandi kuva icyo gihe, yavuye ku nkingi ebyiri kugeza kuri zirindwi arizo: Kubaka amahoro, Imiyoborere & Uburenganzira, Uburezi, Ubushakashatsi & Ubuvugizi, Imibereho irambye, gahunda y'ibiyaga bigari no kwishora mu rubyiruko. Izi nkingi zijyanye nibikorwa byayo byingenzi. Ibi bikorwa binyuze mu gufasha amatsinda atandukanye yabaturage n’urubyiruko cyane cyane kuganira kumugaragaro ibibazo byabo byahise ndetse nibigezweho cyangwa ibivuka. Itandukaniro ryabo rikemurwa binyuze mubiganiro nubufatanye mugushyira mubikorwa ibyo baba bababwiye gukora. NAR ikorana n’abafatanyabikorwa batandukanye mu guha amahoro abaturage kugira ngo bagere ku mpinduka nziza. [3] Amatsinda atandukanye yashizweho nka "Abanyamahoro space for peace", uhuza abantu baturutse mu bice bitandukanye byigihugu. Muri ayo matsinda Baganira ku mugaragaro ahahise habo ari nako bibafasha gukira inkovu, kubabarira no kugira uruhare mu bikorwa by'igihugu. [4]

Ibikorwa by'abaturage na NAR

hindura

NAR ifitanye isano no guteza imbere ibikorwa abaturage bakora bigaragara byo guteza imbere igihugu binyuze mu gushora urubyiruko nabanyeshuri ba kaminuza nkintego yihariye yo gufatanya kugera kuntego imwe ituma umuryango urangiza imirimo muburyo bwiza kandi bunoze. Ntabwo basunika umuntu wese kwinjiramo, bikorwa kubushake. [5]

Ndi Umunyarwanda

hindura
 
Ndi umunyarwanda nigahunda igamije guhuza abanyarwanda no kugarura ubumwe bw'abanyarwanda.

Ndi Umunyarwanda, bisobanura ngo 'Ndi Umunyarwanda'. Ni gahunda yatangijwe kubaka indangamuntu ishingiye ku kwizerana n'icyubahiro. Igamije gushimangira ubumwe n’ubwiyunge hagati y’abanyarwanda itanga ihuriro ry’abantu kugira ngo baganire ku mpamvu n’ingaruka za jenoside ndetse n’icyo kuba umunyarwanda bisobanura. [6] Ibi kandi bikuraho amakenga hagati yabantu, bikabafasha mubuzima bwabo bwa buri munsi. Ndi kumarwanda yazamuwe mubikorwa byabo bya buri munsi nko kuganira, gusangira kahise kabo no kubabarirana kandi ibyo bibafasha kubona ko nta tandukaniro riri hagati yabo.

Ikigo cyubaka amahoro

hindura

NAR yashizeho ikigo cyubaka amahoro cyahaye amahirwe abantu bava mubindi bihugu kwinjiramo. Byagize ingaruka kubandi bantu baturutse mubihugu bitandukanye kugirango badahangana nibyo u Rwanda rwahuye nabyo. Bariga

Management Gukemura amakimbirane

● uburyo bwo kubabarira

● Kubona umuntu nkumuntu aho kumushyira mubyiciro bimwe cyangwa ibindi bintu

● uburyo ubwitange butanga imbuto nziza uko imyaka yaba ingana kose, nkuko byakozwe nitsinda ryurubyiruko (FPR) rwarangije Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 [7]

Ihuza ryo hanze

hindura

https://www.facebook.com/NARwanda/

https://www.linkedin.com/company/never-again-rwanda/?originalSubdomain=rw

https://twitter.com/narwanda?lang=en

  1. http://www.transconflict.com/gcct/gcct-members/africa/eastern-africa/rwanda/never-again-rwanda/
  2. https://www.comminit.com/entertainment-education/content/never-again-rwanda
  3. http://www.transconflict.com/gcct/gcct-members/africa/eastern-africa/rwanda/never-again-rwanda/
  4. https://www.comminit.com/entertainment-education/content/never-again-rwanda
  5. https://www.jstor.org/stable/27752162?seq=1
  6. https://web.archive.org/web/20210509162147/https://genocidearchiverwanda.org.rw/index.php/Category:Ndi_Umunyarwanda_Collec tion
  7. "Archive copy". Archived from the original on 2021-05-13. Retrieved 2021-06-07. {{cite web}}: Unknown parameter |deadurl= ignored (|url-status= suggested) (help)CS1 maint: archived copy as title (link)