Nema Marie Jeanne

Nema Marie Jeanne asanzwe ari umunyamakuru aho akora kuri Radio Authentic,[1] n'ahandi akaba ari n'umuririmbyi ukomeye mu itorero rya ADEPR aho aririmba mu ma korali akomeye mu Rwanda nka korali Iriba na korali New Melody, n'izindi nyinshi zo muri Kigali aho ari n'umwarimu wa muzika.


UBUZIMA BWITE hindura

Nema Marie Jeanne ( yavutse 1989) ni umunyarwandakazi, umuririmbyi, umuhanzi, umuvugabutumwa bwiza bwa Kristo Yesu. Ni umugore w'umunyarwanda washakanye n'umugabo witwa Ndayambaje Aimé aho basezeranye kubana akaramata muri Mutarama 2017 bamaranye imyaka 7 bakundana,[2] akaba kandi ari umubyeyi w'umwana umwe w'umukobwa.[3]

Azwi cyane muri korali Iriba yo muri ADEPR Taba mu karere ka Huye kuko ariho n'ababyeyi be batuye, yamamaye mu ndirimbo nka "Ntakibasha na "witinya" bamwe bise "Yakobo",Nema akaba ariwe wumvikana cyane muri izo ndirimbo akaba kandi aririmba bihoraho muri korali New Melody ,[4] [5][6]aho ayibereye umuyobozi. Nema ni umuririmbyi ufite ijwi ryiza ndetse n'ubuhanga bigashimangirwa n'uburyo akunze kwiyambazwa cyane n'amakorali atandukanye ngo ayafashe kandi akomeye ya hano mu Rwanda.[7][8]

Reba hindura

  1. https://onlineradiobox.com/rw/928authentic/
  2. https://inyarwanda.com/inkuru/72988/umunyamakuru-neema-yakoze-ubukwe-bw-agatangaza-arushingana-n-72988.html
  3. https://inyarwanda.com/inkuru/71479/neema-marie-jeanne-yerekanywe-mu-rusengero-avugirizwa-impund-71479.html
  4. https://inyarwanda.com/inkuru/108253/new-melody-choir-yakoze-indirimbo-ndakwiringiye-yibutsa-abantu-bose-ko-ntawukorwa-nisoni-i-108253.html
  5. "Archive copy". Archived from the original on 2022-01-19. Retrieved 2022-05-07.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  6. https://cepurhuye.org/kurikirana-new-melody-choir-namwe-mu-mafoto-yabo-muri-iki-gitarane-cyahinduye-imitima-ya-benshi-kuri-uyumunsi-wa-gatandatu-wigiterane-cyivugabutumwa/
  7. https://m.halloapakabar.com/track/inzira-ndende-by-neema-marie-jeanne.html
  8. "Archive copy". Archived from the original on 2022-01-19. Retrieved 2022-05-07.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)