Ndi Okereke-Onyiuke
Ndi Okereke-Onyiuke (wavutse ku ya 2 Ugushyingo 1950) yahoze ari umuyobozi mukuru w’ikigo cy'imari n'imigabane muri Nijeriya [1] akaba ari nawe wabaye umucuruzi w'imigabane wa mbere w'umugore muri Nijeriya .
Ubuzima bwo hambere
hinduraAmashuri yisumbuye yayize mu kigo cyitwa ishuri ry’umwamikazi, giherereye Enugu, muri Nijeriya. [2] Yabonye impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu ishami ry'ubucuruzi n'imiyoborere aho yari yize ubumenyi mu by'imari n'ubumenyi bwa mudasobwa abyiga muri kaminuza yo mu mujyi wa New York, muri Leta zunze ubumwe z'Amerika. N'ubwo Okereke-Onyiuke yavugaga ko yabonye impamyabumenyi y'ikirenga (Dogiteri murir Filozofiya) ndetse na Dogiteri w’imiyobore n'umutekano w'Isoko ry’Imari n’imigabane yakuye mu Ishuri Rikuru rya kaminuza imwe, [3] nta nyandiko ivuga ko kaminuza yavuze ko yitabiriyemo iyo gahunda kandi ko yahawe impamyabumenyi. [4] Ndi Okereke-Onyiuke yatangiye gukorana n’isoko ry'imari n'imigabane rya Nijeriya muri Mutarama 1983 nk'umuyobozi mukuru akaba n’umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi n’amakuru.
Umwuga
hinduraYazamutse ku mwanya wo hejuru w’Umuyobozi Mukuru n’Umuyobozi nshingwabikorwa w’isoko ry'imari n'imigabane ya Nijeriya (NSE). Ndi Okereke Onyiuke ni umwe mu bagore bazwi cyane muri Nijeriya bahawe inshingano ku myanya ikomeye kandi y'ingirakamaro mu buyobozi na politiki. Niwe mugore wambere wigeze gufata umwanya wa Diregiteri wa NSE.
Ndi Okereke-Onyiuke ni umwe mu bandi bahawe igihembo na Professional Excellence Foundation yo muri Nijeriya (PEFON) kubera ibikorwa by'indashyikirwa no kuyobora neza mu mwuga wabo [5]
Muri Nigeriya
hinduraNdi Okereke-Onyiuke wari umunyamigabane wu mugore ntacyo atakoze gitandukanye nkiri DG kuko kuva umunsi wambere nashizeho, natoje abantu benshi. Naje gufasha Nijeriya kugira ivunjisha rya mbere ku isi, kandi nakomeje kubikora. Sisitemu ikora ishyirahamwe. Twari twarashyizeho imiterere ikwiye kugirango tumenye neza ko sisitemu ikora, yaba umuyobozi mukuru cyangwa adahari. Ni nako bigenda ku bayobozi b'amashami. Twabonye abakozi bafite impano ikomeye, tubashora mubikorwa kandi tubahemba uko bikwiye. Ntamwanya numwe wabaye mubi .[6]
Amashakiro
hindura- ↑ https://www.vanguardngr.com/2010/08/the-fall-and-fall-of-prof-okereke-onyiuke/
- ↑ Queen's, School. "Queen's School". www.queensschoolenugu.com. Queen's School. Retrieved 10 July 2021.
- ↑ https://www.thenigerianvoice.com/news/71943/1/who-really-is-ndi-okereke-onyuike.html
- ↑ Okereke-Onyiuke, Ndi. "Ndi Okereke-Onyiuke and The 'Oluwole' PhD". www.thisdaylive.com. ThisDay. Retrieved 10 July 2021.
- ↑ https://www.vanguardngr.com/2016/10/okereke-onyiuke-alele-williams-others-get-pefon-honours/
- ↑ https://punchng.com/i-often-forget-im-a-woman-ex-nse-dg-okereke-onyiuke/