Naje kubara inkuru
UMWANDIKO NYANGUFI NA BAKURU BE IGICE CYA 1
Umugabo yari afite umugore maze babyarana abana barindwi b’abahungu, uwipfura yarageze nko mukigero cy’imyaka icumi. Umwuga w’uwo mugabo wari kwasa inkwi akazigurisha udufaranaga two kumutunga we n’abiwe bose, barabakene cyane bagahora bafite umutima uhagaze kuko batashoboraga kubona igitunga abo bana uko ari barindwi kandi nta numwe wari ugejeje igihe cyo kwirwanaho. Icyarushagaho kubatera agahinda, nuko uwo mwaana wabo w’umuhererezi yahoraga abatera impungenge, ntagire ikintu kimushimisha agahora yigunze kandi ntavuge. Iyo yakoraga igikorwa cyiza giturutse ku Mutima mwiza yari yarivukaniye, we yibwiraga ko akoze ikintu kidatunganye. yari mugufi cyane kuburyo yavutse areshya n’urutoki rw’igikumwe maze bakurizaho ku mwita nyangufi.
Uwo mwana bari baramwishyize mu mutwe bose ikibi cyose gikozwe muri urwo rugo akaba ariwe kitirirwa nyamara ariko niwe warushaga bakurube ubwenge n’ubwitonzi ndetse no guteganaya, ntiyarashamadutse, yavugaga make ariko akumva menshi. Bukeye amapfa aratera inzara irabiyogoza rwose muri icyo gihugu, murumva namwe umuntu wari ufite abana barindwi ko yari akomerewe cyane. Kubahahira ntibyari bimworoheye ariko akomeza kugerageza agezaho abura ibibahaza kubera igiciro cyari cyazamutse muri icyo gihe, bitewe n’inzara yari yaraje ari kirimbuzi. Umugabo amaze gushoberwa yigira inama yo guta abo bana mu ishyamba. Inama amaze kuyuzuza ntiyayihisha umugore we ahubwo ayihisha abana be, mu ijoro araye ari bujye guta abo bana muri rya shyamba, umugabo akangura umugore we kugirango amugire inama yari yungutse ku kibazo bari bamaze iminsi bibazacyerekeye uko bakwiye gutunga abo bana. Ubwo ariko abana bari baryamye kare, umugore amaze gukanguka, umugabo amubwirana agahinda kanini ati” umva rero mugore wanjye, urabona neza ko tutagishoboye gutunga bariya bana, none niyemeje ko ejo nzajaya kubata muri ryashyamba njya nasamo inkwibazagenda baribwe n’inyamaswa hekugirango nzabone inzara ibanyicira mu maso ibyo biztworohera cyane kuko mugihe bazaba bahugiye mu guhambira inkwi tuzabihisgha maze tugahindukira batatureba.” Ntimuyobewe rero impuhwe z’ababyeyi umugore yamaze kumva ayo magambo maze akubitwa n’inkuba maze asubiza umugabo we ati”ubwose ibyo uvuze ni ibikuvuye ku Mutima?cyangwa se hari ukunda wabaye? Ntanisoni biguteye? Ibyo bisubize aho ubikuye,wowe se ko uri mukuru hari aho wabibonye?niwowe ugiye kuzaba nyamuhamba babona”?. Umugabo he kugirango yumve neza igisubizo cya kibyeyi umugore amuhaye,atangira ku mutwama avuga ati”umva nawe ubwenge bw’abagore! Ubwose abo bana urabona tuzabatungisha iki?njyewe ntakundi, natekereje byarangiye, ndetse byuka witegure nawe kuko tujyana singiye kuzabona abana banjye bapfa urwagashinyaguro”. Umugabo akomeza kumvsha umugore we ko badashobora kubona icyatunga abo bana,ariko biba ibyubusa. Umugore yari umutindi nyakujya, ariko umutima we wakibyeyi ntutume yemera kwijugunyira ibibondo. Umugore akomeza kwiyumvira atekereza ukuntu inzara izamwicira abana mu maso,atekereje agahinda bizamutera, nawe yemera igitekerezo cy’umugabo we. Nuko ajya kuryama ariko amarira amuzenaga mu maso, ubwoariko nyangufi ibyo ababyeyi be bari barimo yari yabimenye kare. Yari umwana uzi ubwenge butanagaje kandi ntiyagiraga ikintu nakimwe kimutera ubwoba. Ymaze kumvira kuburiri bwe ibyo se avugana na nyina, abuka buhoro maze ajaya munsi y’intebe se yakundaga kwicara ho kugirango ashobore kumva ibyo bavuga, yamaze kubyumva neza asubira ku buriri ariko ntiyarushya agoheka ahubwo arara atekereza uko agomba kubigenza kugirango we nabakuru be bazashobore kwikura muri iryo shyama. Mumuseso wakare abyuka ajaya ku nkombe y’umugezi wari hafi y’iwabo atoragura utubuye twera atwuzuza umufuka we maze agaruka I muhira. Ntibyatinze buba buracyeye neza nuko wamugabo abyutsa umugore we n’abana ariko akaba yanogeje umugambi wo kubabwira ko noneho bari bumuhaerekeze bajyana kumutwaza inkwi mu ishyamaba. Nuko arabyuka nabo barabyuka arababwira ati”uyu munsi muramperekeza na nyoko, kugirango mu ntwaze inkwi. Umwe arazana izo ashoboye hanyuama tuzishyire hamwe hanyuma tuzigurishe amafaranga,noneho ahari yaba menshi tukayahahisha ibidutunga nibura icyumweru. Abana babyunvise bishimira kujya kureba aho hantu hakure barikumwe n’ababyeyi babo, nuko baherako baboneza iy’I shyamba ariko Nyangufi yirinda kugira icyo abwira bakuru be mubyo yari yumvise.
NYANGUFI NA BAKIRU BE 2
Nuko basesera muri rya shyamaba, iryo shyamaba ryari inzitane kuburyo ntamuntu washoboraga kubona undi iyo yabaga amusizeho intambwe nk’icumi, ariko nyina waba bana we yasaga nuwa ciye kuko yarazi ibigiye kubabaho kandi adashoboye kubakiza cyangwa se ngo ababurire. Binjira mu ishyanba nibwo nyangufi yatangiye kugenda anaga twa tubuye aho se abanyujije, barinda kugera mu ishyamba rwagati. Se atangira gutema ibiti no kubisatura yereka abana hirya ye gato aho barunda imyase, nuko abana batangira gutunda inkwi bazirunda no gushaka imigozi yo kuzihambira. Uko bazitunda bazihambira niko Se na Nyina bakomezaga gucengera mu ishyamba hirya kugirango babone uburyo bwo kubibeta no gusubira I muhira.
Abana bakomeza kurunda inkwi no kuzihambira,bigeze aho baza gukebuka aho ababyeyi babo bari ntibagira numwe babona. Nuko batangira guhamagara se na nyina bataka cyane, ngo bitabwe nande? Abana batangira kugira ubwoba bwinshi bakeka ko inyamaswa zaba zabaririye aba byeyi none nabo zikaba zigiye ku barya bari bihebye basigaye mu kangara tete.
Ariko Nyangufi arabihorera bakomeza gusakuza barira kuko yari yizeye inzira iza kubasubiza I muhira kandi akaba azi neza ibyo ababyeyi babo bamaze kubakorera. Bigezaho abwira bakuru be abahumuriza ati”bavandimwe mwigira ubwoba,data na mama badusize hano baritahira ariko ni muhumure ndabageza I muhira mu nkurikire gusa”. Nuko abajya I mbere bakurikira hahandi yagiye anaga utubuye,bagiye kubona babona bageze I muhira, bakuru be baratangara bakavuga bamushimagiza bati uri akagabo sha. Naho we kubera ko yitonda cyane kandi akamenyakwiyoroshya mbese ntashake kumenya ko azi ubwenge arababwira ati” sijye ahubwo ni amahirwe tugize” abivuga amwenyura.
Abana ntibahereyeko binjira munzu bagumye ku muryango bagumya bumva ibyo ababyeyi bavuga. Ubwo umugabo n’umugore we bakigera mu rugo umuntu ukomeye kuri uwo musozi yari yabishyuye amafaranga yari abamazemo igihe kirerekire. Uwomwenda ntibari bakiwutekereza bari barakuyeyo amaso, ayo mafaranga ntiyarabakijije ariko bamaze kuyabona baranezerwa cyane kuko inzara yari imaze kubarembya.
Ako kanya Nyamugabo yohereza umugore we kugura inyama. Kubere ko bari bamaze igihe kinini batarya, umugore agura inyama nyinshi kuburyo abantu babiri batashoboraga kuzirya ngo bazimare, “ngo inyota ntindi igufunguza uwutari bumare” nuko umugore arateka amaze guhisha bararya birabasegeka nuko inyama zose zisigarira aho dore ko udaheruka kurya niyo abibonye atabishobora.
Bamaze kwegura amabondo, wamugore aravuga ati “babana bacu iyo baba aha, baba bariye izi nyama zose zisigaye kandi zari kubahaza ndetse zikanasigara. Mbese nk’ubu aba banyagwa barihehe? Yewe uwapfa kunyereka nyangufi”. Nuko yungamo abwira umugabo ati “sinakubwiye ko tuzicuza hanyuma nk’ubu aba bana bamerewe bate muri ryashyamaba! Uziko uri inyamaswa muzindi wowe watinyutse kujugunya urubyaro rwawe kariya kageni? Ese nkubu niba bakiriho baratuvuga iki?..rero nanjye ngo bakiriho! Naruha mama naruha.
Nuko wamugabo ntiyaba agishoboye kwihanaganira ayo magambo y’umugore kuko yakomezaga kumuhamya icyaha ngo niwe washatse ko bata abana babo mu ishyamaba. Niko kumubwira amucyaha ati “niwongera kuvuga ayo magambo ndagukubita. Umugore akomeza kurira cyane ahamagara abana avuga ati “abana banjye weee!!!! Abana banjye weee!!!! Abana banjye weee!!!! Ageze aho sinzi uko yaje kuvuga cyane ati “abana banjye barihe weee!!!!” Abana uko bakabaye ku muryango bavugira icyarimwe bati “erega turi hano”
Nuko nyina ashiduka ubwo yiruka afite ubwuzu bwinshi agana ku muryango maze aherako akingura akimara kubabona abahoberera icyarimwe ababwira ati “mbega ukuntu nishimiye kongera kubabona ndabibona murananiwe cyane kandi inzara yabishe maze abwira nyangufi ati “mbega umusatsi wawe!! nuko wahindutse? ngwino ngusokoze. Amaze kuwusokoza ahamagara abana maze bararya banezerewe, arko se yari yabuze ahantu yakwirwa.
Hashize akanya maze yikura mwisoni ati “mwari mwagiye hehe mwabigoryi mwe mubonye igihe twabashakiye tukababura tukarenda kwiyizira twibwirango mwatashye. Abana bacisha make bakomeza kurya bafite umunezero, maze batangira kubatekerereza ukuntu bagize ubwoba basigaye muri ryashyamba bonyine. Icyaje kuba kibi nuko ibyo byishimo byashiranye nayamafaranga, ntibyateye kabiri amafaranga amaze gushira ababyeyi bongeye guta abana babo mu ishyamaba ariko noneho mu ryakure cyane.
UMWANDITSI TUYISINGIZE Nazard
0781945496
Umuvugo wa Nyakayonga ka Musare
hinduraPosted by DUSAMANA J.Claude phone:0788995492,0728995491 from École des sciences louis de monfort de Nyanza.
Naje kubara inkuru
yaraye i Murori
kwa Nyiramuyaga na Muhaya
Murorwa yacyuye amahano
za busunzu zirayishoka
ikabamburwa n’ibihunyira
Ruhangwambone rwa Ruhoramumagambo,
umuswa urayanitse mu kigunda,
yapfuye urwa Ruvuzo
yo yigeraga Mfizi ya Makuka
ikayigerera i Buringeri
yacitse nka Mushunguzi
yaguye mu rukobo nk’impabe,
yatsinzwe nka Karihejuru
Naje ntabara impuha:
impundu ziravuga umurenge
mu mirambi ya Kigali
ziranamije ku Muturagasani.
kandi mbara inkuru ntikuke
y’uko wakukiye Muteri, Mutabazi,
ugatema ibyaro amajosi.
Ngiyo ya Sugi Irasogombwa amahanga, irahinga iz’amakeba nkavuga imyasiro Wasiye Nyamiringa, Mirindi ya Rumeza, wayambikiye agashungo iyo ngoma yawe.
Nimuyihe rugari Yibonereho Ruhangwambone Nyibaze ay’icyo kirara kitagira umuraza mu mirambi ya Rubaho, cyaroye kikica umukenya kitaramara kabiri kimbwire undi waryiswe iryo zina, akaba umuhutu, akaba umutunzi, akazisazira nyuma.
Nandetse we Ruhangwambone rwa Ruhuzambone uba udateze amarengero ugacurisha imihoro?
Nimuyihe rugari yibonereho Ruhangwambone! Nyibaze: ko amazina yari menshi, mukurora ukisunga iriheze rya Ruhararaburozi rwa Mpinga? Yo muguha impaka uwatwambuye Yuhi,
imvano yava ku ki? Ntizi ko Rugaju ari we waduteye imbehoy'isuri maze tugasanganwa Imana ibura mwabo ikabona twebwe? Iyacu ni Rubanguka rwacyamuye ibihugu, ni we Rugira wahonokaga mu Buhinda. Na none niberwe ayigire intindo ayitegeke nka Rwuma maze ive mu rweguriro zirishe; nirembe ayigire insezo ayisenyere ijabiro ijabo rishire izaze akuya kayirenze yicuza ayo yakoze; ikungagizwa mu myiri bayinyaze!
Nimuyihe rugari yibonereho Ruhangwambone! Izaza yumva amatare ayivuga mu mutwe mu mpinga ya Butare amatwi yazibiranye mu minyago, Mutukura itekanye na Mukeshajabiro. Nimuyihe rugari yibonbereho Ruhangwambone! Izaza ishorejwe amacumu mu mpinga ya Gatsibo amacumu yabaye inkwaruro; mazi ishime ko itagira ubwami i Bwangaguhuma kwa Gahaya: ubwo yisunze izina ritagira amarengero amajyo azayibera amabuye. Nimuyihe rugari yibonereho Ruhangwambone: Izaza yumva insengo zivuga iwacu mu ngoro umuryasenge uyirya yabuze amaboko yo kwishima mu gihumbi: izaba yayakonje Mutukura, yayageretse ku ya Mutega w'inkanda! Ruhangwambone nimuyihebe nta nkandagiro ikizeye!
Nimuyihe rugari yibonereho Ruhangwambone! Mbese wowe ntiwahagiye ku y’i Butembambuto kwa Mataremato, yaje gutegura ino Matungo ayigira intindo? Nimuyihe rugari yibonereho Ruhangwambone! Mbese wowe ntiwahagiye ku y’i Buvuganyanzara kwa Kivugabagore yahanzwe no kuvuga rimwe akarimi kayo kagwa mu matsa? Uzarebe aho izingiye mizinge: ntikizirikana ay’imusizi mba ndi ishami ryabyaye Nyirarugaju?
Nimuyihe rugari yibonereho ruhangwambone!
Mbese wowe ntiwahagiye ku y’i Busobanyamakaraza kwa Gisababahutu? Iri ni ishavu ringana aya mazi rikayirara mu muroha yarahebye n’abayiyagira ngo bayihe ubuhura! Igumye iganye na Ntega: Bateze inyenga.
Rero simbeshya ni ko ntanga abagabo benshi ba Mikore. Rukabuza arumva na Nkozimyambi. Sinzakaraba no kwa Rujyo. Makomere arabizi na Makuba na Rukaniramiheto Simbeshya uzahagira ku rw’i Bumpaka uzatwika ari umugero Rugina ikarwubika rugahinduka Umugina.