Munyanshoza Dieudonne
Munyanshoza Dieudonne uzwi ku izina rya Mibirizi ni umwe mu bahanzi bakomeye mu muziki nyarwanda,[1] ni umuhanzi wamenyekanye cyane kubera indirimbo "Mibirizi" yakoreye aho avuka hishwe abatutsi beshi muri jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka 1994.[1] Kuri ubu Munyanshoza abarizwa muri Orchestre Impala zongeye kwihuza.
Ubuzima bwite
hinduraMunyanshoza Dieudonne yavutse ku wa 25 Nzeri mu mwaka 1975 [1] yavukiye ahitwa Kimbogo mu ntara y'iburengerazuba,[2] yize amashuri abanza i Mibirizi, nyuma ahabwa amahugurwa y'ububaji mu kigo cya Kibogora. atangira kubikora nk'umwuga mu mwaka 1989.[2]
Mu mwaka 1993 nibwo yinjiye mu gisirikare cy'Inkotanyi afite imyaka 17 y'Amavuko. aza gusezererwa mu mwaka 2016 kubera imyaka y'ubukure[2]
Munyanshoza Dieudonne ubu arubatse afite umugore n'abana[2]
Amashakiro
hindura- ↑ 1.0 1.1 1.2 https://inyarwanda.com/inkuru/81942/munyanshoza-dieudonne-yadutembereje-ku-ivuko-rye-i-mibirizi-81942.html
- ↑ 2.0 2.1 2.2 2.3 "Archive copy". Archived from the original on 2022-09-22. Retrieved 2022-09-22.
{{cite web}}
: CS1 maint: archived copy as title (link)