Umuryango wawe ni abantu cg ibindi binyabuzima mufitanye cg bifitanye isano rya hafi. umuryango ni ubumwe bugizwe n'ababyeyi n'abana . Uwo mwashakanye, abana bawe, ababyeyi bawe n'abo muvukana nabo bagize umuryango wawe[1]. Abandi bantu mufitanye isano ku ruhande rw'ababyeyi bombi nabo bashobora kubarirwa mu muryango, umuryango ni igice cy'ibanze cya buri sosiyete.[2]

Miryango

Ibiranga umuryango

hindura

1. Umubano uhamye

hindura

Umubano niryo shingiro ry'umuryango,ushobora kuba ushingiye kukuba abantu barashakanye by'ubuziraherezo cyangwa by'igihe gito ariko bafitanye umubano n'ubumwe bwihariye.[3]

2. Ugushyingiranwa

hindura

Gushyingiranwa ni ishingiro ryo gukora umuryango, umuntu ashobora gushyingiranwa n'umuntu umwe cyangwa benshi ariko bikaba urufatiro rwo kubaka umuryango.


3. Kwita amazina

hindura

Buri muryango ugira uko wita amazina abawukomokamo bigafasha no kumenya uko ibisekuruza bigenda bikurikirana.

4. Ubuturo rusange

hindura

Umuryango ugira aho baba, aho bahurira bose hakitwa mu rugo, aho gutura ni ingenzi cyane kugirango abahakomoka bitabweho kandi bahabwe indangagaciro z'umuryango.[2]


Amashakiro

  1. https://www.cairn.info/revue-vie-sociale-et-traitements-2006-1-page-154.htm
  2. 2.0 2.1 https://www.preservearticles.com/short-essays/short-essay-on-the-defination-and-elements-of-a-family/17644
  3. https://www.preservearticles.com/sociology/13-most-essential-characteristics-of-family/4455