Miliyari 22 Frw zashowe mu kubungabunga imigezi ya Sebeya n’ibyogogo biyishamikiyeho

Minisiteri y’Ibidukikije ibinyujije mu Kigo cy’Amashyamba n’Umutungo Kamere yatangije ibikorwa byo kubungabunga Umugezi wa Sebeya n’ibindi byogogo byegeranye.

Ni icyemezo cyafashwe nyuma yuko mu 2018, ibiza byibasiye Akarere ka Rubavu byahitanye abantu babiri, abandi bakurwa mu byabo kubera inzu zasenyutse.

Uyu mushinga uzamara imyaka ine uzakorera mu turere tune aho uzibanda mu kubungabunga icyogogo cy’umugezi wa Karambo, Kanama (Rubavu) na Nyabirasi (Rutsiro), isoko ya Sebeya (Rutsiro, Rubavu na Ngororero) n’aho Sebeya imanukira (Rubavu na Nyabihu) hose hubakwa amaterasi.

Ku wa 10 Gicurasi 2019 ubwo Perezida Kagame yagiriraga urugendo mu Karere ka Rubavu, yanagarutse ku mugezi wa Sebeya yanyuzeho imvura ihise agasanga “utamenya niba ari amazi cyangwa ubutaka bugenda nk’amazi”, asaba ko umuntu atabana nabyo gutyo.

Yavuze ko yasobanuriwe ko hari imishinga yo kubungabunga aho uyu mugezi unyura kugira ngo udakomeza gutwara ubutaka.

Yasabye ko Sebeya yabungwabungwa, iyo mishinga yateguwe ikihutishwa ikava mu mpapuro.

Yagize ati “Hari imishinga yo kubungabunga imbibi z’uyu mugezi kugira ngo ureke gukomeza gutwara ubutaka. Imishinga kenshi sinumvikana nayo iyo ikomeje ikaba imishinga ntigire ikiyivamo. Umushinga urakorwa ukarangira icyo abantu bawushakagamo kikaboneka naho gutunga umushinga mu mpapuro ubutaka bwo burakomeza bukagenda.’’

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe kubungabunga Amazi n’Amashyamba, Ngabonziza Prime, yavuze ko leta yatanze ubushobozi bwo kubungabunga imishinga.

Yagize ati “Uyu mushinga uzasubiranya icyogogo cy’Umugezi wa Sebeya kuko mbere yuko ugera mu Kiyaga cya Kivu usanga wangiza byinshi aho unyura, utwara ubuzima bw’abantu ukangiza ibikorwa remezo ugatwara imyaka y’abaturage n’imigezi iwushamikiyeyo nayo igatwara byinshi bitewe n’isuri.’’

Uyu mushinga uzakorera mu mirenge 12 aho abaturage na leta bazafatanya mu gutera ibiti, imigano n’imiringoti; biteganyijwe ko bazahabwa miliyari 15 Frw hatabariwemo inyigo no guhemba impuguke.

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Biruta Vincent, avuga ko uyu mushinga uzafasha kubungabunga umugezi wa sebeya ukanafasha kungera imibereho y’abaturage.

Ati “Sebeya yakunze gutera isuri igahitana abantu n’iyo mpamvu twazanye uyu mushinga ku bufatanye n’Abaholandi ku buryo iyi myuzure n’isuri bizacyemuka. Tuzatera amashyamba yo kurwanya isuri, hazubakwa imirwanyasuri n’amaterasi y’indinganire, tuzarinda n’inkengero z’uyu mugezi hubakwa n’ibyuzi bizagabanya umuvuduko kandi hari na gahunda yo gufasha abaturage mu mibereho harimo na Girinka n’ibikorwa by’ubuvumvu.’’

Mu mwaka ushize wa 2018 mu mirenge ya Kanama, Nyakiriba, Nyundo na Kanzenze, ibiza byatewe n’Umugezi wa Sebeya byahitanye abantu babiri, hakomereka 12; inzu 144 zarasenyutse burundu, imiryango 361 irimurwa, hangirika hegitari z’ubutaka 126 naho amatungo mato 284 n’inka ebyiri zirapfa

https://mobile.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/miliyari-22-frw-zashowe-mu-kubungabunga-imigezi-ya-sebeya-n-ibyogogo