Mico The Best
Turatsinze Prosper nk’amazina ye nyakuri[1] cyangwa Mico The Best amazina akoresha mu buhanzi, avuka i Gikondo gusa ababyeyi be bakomoka mu ntara y’Amajyepfo ahahoze hitwa Nyakizu.
Amateka
hinduraUrugendo rwa muzika
hinduraUyu muhanzi yatangiye kuririmba muri 2007 gusa nkuko we abyivugira indirimbo ye ya mbere yamenyekanye ni iyitwa ‘Umuzungu’ yakozwe na Nyakwigendera Dr Jacques muri F2K Studio. Uyu musore yakoze nyinshi mu ndirimbo zagiye zikundwa zirimo: Umuzungu, Umugati, Umutaka, Akabizu, Kule kimwe n’izindi nyinshi zo ha mbere icyakora no muri iyi minsi afite iziri kugenda zikundwa zirimo;Amarangamutima, Uwo muntu ndetse n’Indahiro.
Ubuzima bwite
hinduraYasezeranye[2] imbere y’amategeko n’umukunzi we Clarisse ukunze gukoresha amazina ya Clarisse Khloe Dubnx ku mbuga nkoranyambaga. Ni mu muhango wabaye kuri uyu wa Kane tariki 19 Kanama 2021. Byabereye mu murenge wa Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali. Kuwa 26 Nzeri 2021 yasezeranye kubana akaramata[3] na Clarisse mu birori byasusurukijwe n’abahanzi batandukanye, byanabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 , ndetse anagabirwa inka n’ibyamamare bitandukanye.[4]
Hanze y’umuziki avuga ko ikintu cyamubabaje cyane ari urupfu rwa se witabye Imana muri 2013 azize indwara y’umutima, ariko na none nk’umunyarwanda wese yababajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.[5]
Muri muzika ye ikintu cyamubabaje
hinduraMuri muzika ye ikintu cyamubabaje ni uko abantu batinze kumumenya[5] ariko na none yishimira ko baje kumwakira nyuma yo kumenya icyo ashoboye.
References
hindura- ↑ https://inyarwanda.com/inkuru/75281/pggss7-preview-amateka-n-ibigwi-bya-mico-the-best-umwe-mu-ba-75281.html
- ↑ https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/ibirori/article/mico-the-best-n-umukunzi-we-basezeranye-imbere-y-amategeko
- ↑ https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/udushya-utamenye-twaranze-ubukwe-bw-umuhanzi-mico-the-best-wagabiwe-inka-n
- ↑ https://rushyashya.net/amafoto-umuhanzi-mico-the-best-yakoze-ubukwe-numukunzi-we-clarisse-bari-bamaze-igihe-kirenga-umwaka-bakundana/
- ↑ 5.0 5.1 "Archive copy". Archived from the original on 2022-09-26. Retrieved 2022-09-26.
{{cite web}}
: CS1 maint: archived copy as title (link)