Messaoud Bellemou n'umucuranzi wo muri Alijeriya akaba n'umwe mubakora cyane umuziki wa raï ugezweho. Afatwa n'abantu bamwe nk'umwe mu babyeyi ba Muzika ya kijyambere ya Raï.

Messaoud yatangiye umwuga we avuza impanda ariko bidatinze amenyekana ko yongeyeho ibikoresho byo hanze nka saxofone, gucuranga inanga, no gucuranga akorudiyo muri iyi njyana. Yakoranye mu myaka ya za 1970 n'abaririmbyi ba raï batandukanye bo mu rungano rwe nka Boutaïaba Sghir, Boussouar El Maghnaoui, Bouteldja Belkacem.

Mu myaka ya za 1980, ijambo pop-raï ryakoreshejwe mu gusobanura igisekuru gishya cya chebs na chebats (bituruka ku ijambo ryo mu cyarabu risobanura "ukiri muto") cyerekana ibikoresho bishya, hamwe na Belkacem Bouteldja basohoye imwe mu ndirimbo za mbere z’ubwoko bushya bw'injyana. .