Laptop imwe kuri buri mwana (OLPC)

Mudasobwa imwe kuri buri mwana (in English One Laptop per Child or OLPC) ni gahunda ya Leta idaharanira inyungu yashyizweho ifite intego yo guhindura uburezi bw’ abana ku isi. Iyi ntego yari kugerwaho aruko hakozwe kandi Hagakwirakwizwa ibikoresho by’uburezi mu isi ikiri munzira y’amajyambere ndetse hagashyirwamo porogaramu ninyigisho muribyo bikoresho. [1][2]

Logo of OLPC
OLPC Laptop
kwigisha OLPC mu mashuri
Amahugurwa ya OLPC muri Sainte Famille
XO
one laptop per child

  Intego yayo nyamukuru ikomeje kuba guhindura uburezi muguha ubushobozi abana bo mubihugu bikiri munzira y’amajyambere kugira uburenzira kunyigisho, amakuru, naho gukorera porogaramu za mudasobwa. Mugihe iyi gahunda yatangizwaga, igiciro fatizo kuri mudasobwa yari amadolari arenga igihumbi y’Amerika ($1,000 US), bityo ntibyari gushoboka kugera kuriyi ntego uretse gukora imashini zihendutse. Iyi yabaye mudasobwa ya OLPC XO, ifite igiciro gito kandi zikoresha n’umuriro muke. Mwitangira umushinga waterwaga inkunga itagizwe n’amafaranga n’abagize imiryango nka AMD, eBay, Google, Marvell Technology Group, News Corporation, Nortel. Chi Mei Corporation, Red Hat, na Quanta. [3][4]

 
Laptop yo mu bwoko bwa XO

Umushinga wa OLPC washimwe henshi ndetse uba ntamakemwa. Uyu mushinga washimwe kubw’imashini zigiciro gito, zikoresha umuriro muke, ndetse wizeza ubufatanye mu rwego rwa za Minisiteri mu bihugu byinshi aho za mudasobwa zikoreshwa nka kimwe mu ishingiro ry’uburezi, gushyiraho ahantu hafasha gukoresha mudasobwa nta kijijinganya mu rurimi urwo arirwo rwose ndetse byumwihariko nta bumenyi mu rurimi rw’icyongereza. Bakiriye ibitekerezo byinshi harimo ibirebana na gahunda yabo, ndetse nibijyanye n’uburyo bwabo nk’imfashanyo, kuzikoresha muburyo bworoshye, umutekano wazo, ibizikorerwaho nubuzima bwite bwabyo. [5]

Abayobozi b’Ibihugu bimwe na bimwe bavugiye kumugaragaro kubijyanye numwihariko w’igiciro cyuyu mushinga, kubijyanye n’umuco ndetse nibihabwa agaciro ugereranyije nibikenewe n’abaturage by’ibanze mubihugu bikiri munzira y’amajyambere.[6]

Amashakiro

hindura
  1. https://en.igihe.com/news/the-role-of-one-laptop-per-child-program-in
  2. http://www.igihe.com/ikoranabuhanga/mudasobwa/umushinga-wa-one-laptop-per-child-umaze-gutanga-mudasobwa-115-816
  3. https://www.bbc.co.uk/news/business-24571624
  4. https://www.theeastafrican.co.ke/tea/rwanda-today/news/locally-assembled-laptops-to-ease-shortage-in-rwanda-schools--1339846
  5. https://www.newtimes.co.rw/article/153475/News/meet-the-rwandan-innovation-for-one-laptop-per-child
  6. https://pctechmag.com/2012/09/rwanda-scaling-up-ict-in-schools/