Kwiteza imbere mu Gufatanya kw'Abaturage ba Nyaruguru

Akarere ka Nyaruguru kaje ku isonga mu kwesa imihigo y’umwaka wa 2019 nu mwaka 2020 kubera ibikorwa bitandukanye kagezeho bigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage no kubateza imbere.

Umuryango

Ibindi wamenya hindura

Abazi neza Nyaruguru bavuga ko yavuye kure mu bijyanye n’ibikorwa remezo, iterambere ndetse n’imibereho myiza y’abaturage kuko yahoze ituwe n’abakene benshi batungwaga no kujya guca inshuro mu tundi turere cyangwa mu mahanga ibyo bitaga ‘kudeya’.[1]Ha mbere mu Karere ka Nyaruguru harangwaga inzara yatumaga bamwe mu bagatuye batungwa no kujya guca inshuro mu tundi turere, bitewe n’uko ubutaka bwaho busharira babuhingaho ntibyere.[2][3]Kuri ubu imibereho y’abahatuye iri mu nzira nziza kuko hari ibikorwa remezo by’ibanze bagejejweho ku buryo byahinduye imyumvire n’imitekerereze y’abahatuye, bituma kegukana umwanya wa mbere mu kwesa imihigo y’umwaka wa 2019 nu mwaka wa 2020 kavuye ku mwanya wa 24 kariho mu mwaka 2017 nu mwaka 2018.

Ibyo Nyaruguru yagezeho hindura

Akarere ka Nyaruguru kagaragaza umwihariko w’ibikorwaremezo biri ku rwego rwo hejuru kagezeho mu gihe u Rwanda rwizihizaga kwibohora ku nshuro ya 28 ariko ngo ibi byose ntibyari kugerwaho iyo hatabaho umutekano. Zimwe muri gahunda twavuga muri Nyaruguru ni uko buri murenge wamaze kugeramo umuriro w’amashanyarazi ndetse ingo ziyafite ziri ku kigero cya 93%; amazi meza yegerejwe abaturage ku rugero rwa 80,8%; amashuri yubatswe ku bwinshi ndetse n’amavuriro ku nzego z’utugari (Poste de Santé) yarahageze.[4]

Amashakiro hindura

  1. https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/intambwe-idatsikira-yafashije-nyaruguru-kuvana-abaturage-mu-bukene-no-kwesa
  2. https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/intambwe-idatsikira-yafashije-nyaruguru-kuvana-abaturage-mu-bukene-no-kwesa
  3. https://rba.co.rw/post/Guverinoma-yashimiye-abatuye-i-Nyaruguru-uruhare-rwabo-mu-umutekano
  4. https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/intambwe-idatsikira-yafashije-nyaruguru-kuvana-abaturage-mu-bukene-no-kwesa