Kwenga umutobe

Kwenga

hindura

kwenga ni umwe mu mirimo ikorerwa mu bice by'icyaro.Ni igikorwa cyahozeho mu umuco w'abanyarwanda kuva kera benga inzoga

ndetse n' umutobe byo kwinywera[1] Umuntu ukora igikorwa cyo kwenga yitwa umwenzi. Akenshi na kenshi kwenga bikorwa ku musaruro w'insina ariwo twita ibitoki by'amoko atandukanye tuza gusanga muri iyi nkuru.

IBIKORESHO BIKENERWA MU KWENGA

 
Ibibindi

Mu gikorwa cyo kwenga hifashishwa ibikoresho bya ngombwa bikurikira

1.Umuvure:

[[File:Umuvure.jpg|thumb|Umuvure]]

Ni igikoresho kiramvuwe mu giti cy'umusave cywangwa se umuvumu.Mu muvure niho batonorera ibitoki ndetse bikanengerwamo.Ntushoshobora kwenga bya kinyarwanda udakoresheje umuvure.

2.Ubutanda:

[[File:Umuvure n inshinge.jpg|Umuvure_n_inshinge]]

Ni igikoresho kiboshywe mu biti bicagaguwemo kandi bicumwe neza , bikaboheshwa imigozi mu buryo bw'inyabubiri cyangwa inyabutatu.Ubutanda butambikwa hejuru y'umuvure mu gihe bagiye gukamura cyangwa gutandukanya ibikatsi n'umutobe.

3.Ibibindi

 
Ibibindi

Ni ibikoresho bibumbye mu ibumba, byifashishwa mu kudahirwamo umutobe iyo bamaze gukamura umutobe mu bikatsi.Ibibindi binifashishwa kandi mu kuvunura (guhogorora) inzoga iyo yahiye.Ibi bikoresho bishobora kandi gukoreshwa mu gihe bavoma amazi yo gukamira.


4.Amashinge (ishinge)

Ni ubwatsi bwabugenewe bwifashishwa mu gukandakanda ibitoki kugirango bitange umutobe.Amashinge azakoreshwa mu kwenga, arahirwa cyangwa se aracibwa, akanikwa ndetse byaba byiza akanozwa kugira ngo umutobe cyangwa inzoga izabe iryoshye kandi ifite isuku mu rwego rwo kwirinda indwara zikomoka ku mwanda.

5.Urusyo

Urusyo ni ibuye ry'isarabwayi cyangwa se imonyi, ribajwe neza kuburyo ritagira uwo ryangiza ku mubiri mu gihe arimo kurikoresha.Urusyo rukoreshwa mu gusya amasaka yo kubetera inzoga mu gihe bashaka gukora inzoga y'ibitoki ( URWAGWA).Iyo bategura urwagwa, bakaranga amasaka ku muriro yamara guhindura ibara ahindutse umukara, nibwo bakoresha urusyo hamwe n'ingasire. Amasaka yasewe (ifu y'amasaka ariko itanoze cyane) ivangwa n'umutobe, bakabishyira ahantu hashyuha cyane nko : kurusenge, intabo, mu gitariro n'ahandi. Nyuma y'iminsi ibiri cyangwa itatu bitewe n'akarere , barahogorora ( baravunura) maze abashoboye kunywa bakizihirwa.



 
Kwenga urwagwa mu muvure

AMOKO Y'IBITOKI BYENGWA

Kwenga inzoga bikorwa mu moko atandukanye y'ibitoki muri yo twavuga nka: Intuntu, kayinja, gisubi, kamaramasenge , poyo, gisukari n'andi. Ubu bwoko bw'ibitoki buhabwa amazina bitewe n'akarere abantu batuyemo.

AKAMARO KO KWENGA

Kwenga bifite akamaro kanini cyane mu muco w'abanyarwanda.Abanyarwanda bagira bati" Inzoga ni gahuza miryango." Abanyarwanda bagira umuco mwiza wo guhana inzoga, abageni n'inka.Iyo mihango yose ikorwa barimo gusoma ku kinyobwa gituruka mu kwenga.


Kwenga inzoga cyangwa umutobe ni bimwe mu bikorwa bitanga amafaranga nyuma yo kugurisha inzoga cyangwa umutobe.Ayo mafaranga avuyemo yifashishwa mu kwishyura amashuri y'abana, kubaka inzu nziza yo guturamo, kugura isambu yo guhingamo , guhahira urugo n'ibindi.


Rebara hano

hindura
  1. "Archive copy" (PDF). Archived from the original (PDF) on 2021-08-20. Retrieved 2021-08-19.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  2. https://www.jw.org/rw/inyigisho-bibiliya/ibibazo/ese-kunywa-inzoga-ni-icyaha/