Kwangiza Ibidukikije

Ntabwo abashakashatsi bemeranya n’abantu bagifite imyumvire ivuga ko imyaka yanze ubutaka. Iyi mvugo ikoreshwa mu gihe imyaka itewe mu butaka ntitange umusaruro wari witezwe bitewe n’ibibazo birimo imvura nyinshi cyangwa se izuba ryinshi cyangwa izindi mpamvu.[1]

Gutera ibiti birinda ubutaka

Ingaruka hindura

Abashakashatsi bemeza ko ibibazo ubutaka buhura nabyo uyu munsi biterwa n’uburyo ababushinzwe babufashe mu gihe cyarangiye, babakamo inzu uko bishakiye, babucukuramo amabuye, umucanga, kariye n’amabuye y’agaciro cyangwa bubaka inganda uko bishakiye n’ibindi.

Hari abantu bemera ko Imana ishobora kuba yaranze abantu kubera ibyaha byabo, iboneraho kubaha igihano yabageneye kijyanye no kubima imvura kugira ngo izabicishe inzara.[1]

Guverinoma y’u Rwanda yashyize imbaraga mu gikorwa cyo gutera ibiti mu gihugu hose nk’inzira yo kurinda ibidukikije ndetse ikanakangurira buri wese kwirinda kutema amashyamba. Kubera ko iki gikorwa cyo gutera ibiti mu gihugu hose hari hagamijwe kugira ngo harwanywe isuri binafate n’ubutaka, akaba ariyo mpamvu leta inakangurira buri wese kwirinda gutema ibiti atabiherewe uburenganzira.[2]

 
Akamaro ko Gutera ibiti

Imbigamizi hindura

Inzobere zivuga ko hakiri imbogamizi zikibangamiye gahunda yo kubungabunga amashyamba mu Rwanda, ariko mu gihe hatewe igiti, bishobora kuba uburyo bwiza bwo guhangana n’imihandagurike y’ikirere n’ingaruka ifite ku butaka.

Ubwiyongere bw’abaturage nabwo butuma habura ubutaka bwo kubyazwa umusaruro, bityo hakibasirwa amashyamba, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubuhinzi, gushaka ibicanwa n’ibindi bikorwa by’iterambere bigira aho bihurira n’igiti, ni bimwe mu bibangamira ishyamba; ibi bikaba byatiza umurindi ihindagurika ry’ikirere.[1]

 
Akamro ko Gutera ibiti

Ibihano hindura

Itegeko N°48/2018 ryo kuwa 13/08/2018, mu ngingo yaryo ya 44 rivuga ko hagamijwe kurengera ibinyabuzima, ibikorwa bikurikira birabujijwe: gutwika amashyamba, pariki z’Igihugu n’ibyanya; gutwika ibishanga, inzuri, ibihuru, ibyatsi hagamijwe ubuhinzi cyangwa gutunganya inzuri z’amatungo ndetse n’ibindi bikorwa ibyo aribyo byose byangiza ibidukikije birabujijwe.

Ingingo ya 59 y’iri tegeko ivuga ko umuntu wese utuma ibimera bikomye bipfa, ubisenya, ubisarura cyangwa ubyangiza, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000FRW).[2]

Reba hindura

  1. 1.0 1.1 1.2 https://panorama.rw/kwangiza-ibidukikije-ni-cyo-cyaha-cya-mbere-umuntu-yakoze-_dr-gashumba/
  2. 2.0 2.1 https://www.teradignews.rw/dore-ibihano-bihabwa-abafatiwe-mu-bikorwa-byo-kwangiza-ibidukikije/