Kuhira Imyaka muri Burera

Kuhirira Imyaka muri Burera
Kwuhira hakoreshejwe amatiyo
gusarura muri burera
kuhira

Intangiriro

hindura

Hashize ukwezi mu Karere ka Burera mu Gishanga cya NYIRABIRANDE  habereye  umuhango wo gutangiza gahunda yo kuhira imyaka mu mpeshyi k’ubufatanye  bw’Abasirikare  n’Abaturage(RDF  Citizev Out Reach Program).Mu mihigo y’Akarere ka Burera buri gihe habamo umuhigo wo kongera umusaruro ku bihingwa byatoranijwe  cyane cyane ibigori  n’ibirayi.Aho ibigori bigomba gutanga umusaruro wa Ton 6 kuri Ha naho ibirayi bigatanga umusaruro ungana na Toni 32 kuri Ha.[1][2][3]

 
Impeshyi, igihe cy'izuba

Impeshyi

hindura

Muri ikigihe cy’impeshyi akarere kakaba karafashe ingamba zikomeye kugira ngo umusaruro utazagabanuka  kuko muri Burera hari ibishanga  26 ,bifite ubuso bungana na Ha 1300 byose bihinzemo ibirayi bikiri bitoya bizasarurwa mu  mezi abiri ari imbere kandi  muri icyo guihe izuba riba rimeze nabi.[1][4]

 
Kuhira

Kuhira

hindura

Mu ngamba Akarere kafashe  harimo  gushaka uburyo bwose  bwatuma umusaruro  ubomba guhora wiyongera no mugihe cy’impeshyi  hakoreshejwe  kuhira imyaka  ihinzwe muri ayamezi y’izuba    yiswe igihembwe cy’ibhinga C . Ni muri urwo rwego haguzwe imashini zuhira imyaka  zigera kuri 36 zihabwa amakoperative  y’abahinzi kugira ngo azifashishe mugikorwa cyo kuhira imyaka .Kubera ubunini bw’ibishanga Ingabo z’u Rwanda n’ubwo zari zifite ibikorwa byinshi kandi binyuranye biteganijwe   muri gahunda ya  RDF COP zasanze zigomba gutanga umusanzu muri iki gikorwa cyo kuhira imyaka.[1]

Amashakiro

hindura
  1. 1.0 1.1 1.2 https://radiotv10.rw/burera-abahinzi-bibishyimbo-barasaba-koroherezwa-kubona-ibiti-byo-gushingiriza/
  2. https://igihe.com/ubukerarugendo/article/tujyane-gusura-ibiyaga-bya-burera-na-ruhondo-ubeho-nk-umwami-ku-kirwa-amafoto
  3. https://mobile.igihe.com/amakuru/utuntu-n-utundi/article/burera-menya-inkomoko-y-izina-ry-agasanteri-kazwi-nka-mfashumwana
  4. https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibungabunga/Burera-Barasabwa-gutera-ibiti-bakanabibungabunga-kuko-bazi-akamaro-kabyo