Kubandwa no Guterekera
Ni imwe mu mihango mikuru ya Kinyarwanda yahozeho na mbere mu Rwanda umu.bigizwe n'ibintu bibiri nyamukuru aribyo gusaba cyangwa gushimira.
Bikorwa mu mihango, igizwe n'imigenzo itandukanye nko kwiyeza mbere yo guterekera, gutamba igitambo (igitambo kikaba kiba ari icyo gusaba cyangwa gushima), gusangira icyo gitambo nyuma yo gucyura ubuhoro (gucyura ubuhoro ni igihe igitambo kimaze gushya), no kugisangizaho abakurambere bashyira mu muriro uduce tw'ibiribwa n'ibinyobwa birimo gusangirwa.
Nta munsi wihariye wagenwe wo kubandwa cyangwa guterekera, umuntu abikora kubera impamvu n'igihe abyifuje. [1]