Kornelia Shilunga

Kornelia Kashiimbindjola Shilunga (wavutse ku ya 25 Gicurasi 1970, avukira ahitwa Okadila, ni mu Karere ka Oshana) ni umunyapolitiki wo mu gihugu cya Namibiya akaba n'umwe mu bagize Inteko ishinga amategeko kuva mu 2015, [1] kuri ubu afite inshingano zo kuba Minisitiri wungirije w’ibirombe n’ingufu. [2] ndetse yabaye Minisitiri wungirije wa mbere w'umugore muri Minisiteri. [3] Shilunga yubatse amateka ashimishije mu kazi yakoze. [4] Minisitiri wungirije yakoze mu myanya itandukanye nk'umwarimu n'umuforomo w'umwuga. [5]

Uburezi hindura

Shilunga afite impamyabumenyi ebyiri z'icyiciro cya kabiri cya kaminuza, imwe mu buyobozi bw'ubucuruzi yakoreye mu kigo gishinzwe imiyoborere mu Burasirazuba bwa Afurika y'Amajyepfo (ESAMI), n'indi mpamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu ishami ry'amahame rusange n'Ubuyobozi yakoreye muri kaminuza ya Namibiya (UNAM). Impamyabumenyi y'icyiciro cya mbere cya kaminuza mu burezi bw’abaforomo n’ubuzima bw’abaturage hamwe na Diplome mu bumenyi rusange bw’ubuforomo, Ubumenyi bw’indwara zo mu mutwe n’ubumenyi bw’ababyaza, nayo yayikuye muri kaminuza ya Namibiya ndetse yize amashuri ye yisumbuye mu ishuri ryisumbuye rya Gabriel Taapopi i Ongwediva mu 1989 [6]

Umwuga hindura

Yakoze mu biro bya Perezida nk'umukozi ushinzwe guhuza ishami rishinzwe ibibazo by'abagore, aho yayoboye uturere tubiri, aritwo Oshana na Omusati, Nyiricyubahiro Shilunga yabaye rwiyemezamirimo mu myaka icyenda ishize, [7] yanakoreye Minisiteri y’uburinganire n’imibereho myiza y’abana aho yari afite inshingano zo kuba umuyobozi mukuru uhuza ibikorwa. Shilunga ni rwiyemezamirimo, akaba umwe mu bagize Komite Ngishwanama ya Skill Share International yo mu gihugu cya Namibiya, ndetsu ni mwe mu bagize komite ishinzwe kurengera abagore n’abana ndetse akaba n'umwe mu bagize akanama gashinzwe kurekura g bagororwamuri Minisiteri y’ituze n’umutekano.

Ibyifuzo n'ibimunyura hindura

Mu bintu byamukururaga cyane harimo ingufu n’inganda kandi akaba yakora nk'Umuyobozi mu kigo cyitwa Inama ishinzwe ingufu ku isi giherereye muri Namibia, niwe muyonozi mukuru w'icyo kigo akaba n’umuyobozi w’umugore mu ishyirahamwe ry’amabuye y'agaciro muri Namibiya. [8] [9]

Reba hindura

  1. "H.E. Honourable Kornelia Shilunga |". Africa Energy Forum. Retrieved 2019-03-10.
  2. "Shilunga: Namibia fights energy poverty". Truth, for its own sake. (in Icyongereza). Retrieved 2023-02-19.
  3. "Kornelia Shilunga". Responsible Business (in Icyongereza). Archived from the original on 2023-02-26. Retrieved 2023-02-26.
  4. "Kornelia Shilunga". Responsible Business (in Icyongereza). Archived from the original on 2023-02-26. Retrieved 2023-02-26.
  5. "Kornelia Shilunga". Responsible Business (in Icyongereza). Archived from the original on 2023-02-26. Retrieved 2023-02-26.
  6. "Shilunga, Kornelia Kashiimbindjola". Namibian Parliament (in American English). Retrieved 2023-02-24.
  7. "Kornelia Shilunga". Responsible Business (in Icyongereza). Archived from the original on 2023-02-26. Retrieved 2023-02-26.
  8. "Ministry of Mines and Energy - Organisational Structure". mme.gov.na. Retrieved 2019-03-10.
  9. Namibian, The. "More women urged to join mining". The Namibian (in Icyongereza). Archived from the original on 2023-02-19. Retrieved 2023-02-19.