Kongere y’ubumwe bw’abakozi muri Afurika
Kongere y’ubumwe bw’abakozi muri Afurika (ATUC) yari ikigo cy’ubumwe bw’abakozi muri Rhodesia (nyuma Zimbabwe ). [1] Kongere y’ubumwe bw’abakozi muri Afurika yari ihagarariye abakozi b'Abirabura, kandi yarwanyaga gahunda y'ubutegetsi bw'abazungu bake muri Rhodesia. [2]
ATUC yashinzwe mu mwaka wa 1962 nka Kongere y’ubumwe bw’abakozi bo muri Afurika y’Amajyepfo ya Rodeziya (SRATUC), itandukanyirizo rya Kongere y’abakozi bo mu majyepfo ya Rodeziya (SRTUC). [3] [4] Ubumwe bushya bwari buyobowe na Josiah Maluleke wahoze ari umunyamabanga mukuru wa SRTUC. [5] SRATUC yakiriye ishyirahamwe rya kera nyuma y'umwaka wo mu 1963, hamwe n’umuryango uhuriweho wafashe izina rya Kongere y’ubumwe bw’abakozi muri Afurika. [4] Nyuma yo gutandukana mu mitwe y’Abanyafurika baharanira inyungu z’abenegihugu mu mwaka wa 1963, byatumye Umuryango w’Afurika Yunze ubumwe wa Zimbabwe (ZANU) utandukana n’umuryango w’abaturage ba zimbabwe (ZAPU), Kongere y’ubumwe bw’abakozi muri Afurika (ATUC) ihuzwa na Umuryango w’Afurika Yunze ubumwe wa Zimbabwe (ZANU). [5] ATUC yari ifitanye isano n’umuryango w’ubumwe bw’abakozi muri Afurika . [4] [2]
Bivugwa ko ATUC yarifite amahuriro icyenda yarashamikiyeho hagati yo mu myaka ya 1960, hamwe n’abanyamuryango bose hamwe 29,198 (36 ku ijana by’abanyamuryango b’amashyirahamwe y’abakozi mu gihugu). Ihuriro rinini cyane ryunze ubumwe ni ihuriro ry’abakozi ba gari ya moshi muri Afurika (RAWU), ryari rifite abanyamuryango bagera ku 16,000.[4]
Mu mwaka wa1981, ATUC yinjiye muri Kongere y'amashyirahamwe y'abakozi muri Zimbabwe. [6]
Twe nk'urugaga rw'abakozi twiteguye rwose gushyira imbaraga zacu mu ntambara yo guharanira inyungu z'abenegihugu - hanyuma ya byose, twese turashaka gukuraho guverinoma iriho ubu, ariko turashaka kubikora nk'abakozi, hamwe n'umuryango wacu. Erega nyuma y'ubwigenge ishyaka rizaba guverinoma kandi rizahangayikishwa cyane na guverinoma iyo ari yo yose yo kongera umusaruro kugira ngo igihugu kiteze imbere. Ibi birashobora kubaho bitwaye umushahara w'abakozi n'imibereho rusange. Noneho turashaka ko umuryango wacu urengera imyanya yacu n'uburenganzira bwacu; niba twe, noneho turi ukuboko kwishyaka twe nkabakozi tuzaba tutagira kirengera.
Josiah Maluleke, Uruhare rwa politiki rw'amashyirahamwe y'abakozi muri Rhodesia
Amashakiro
hindura- ↑ Mlambo, E. E. M. (1971). "Labour Law and the Worker". Rhodesia: The British Dilemma. London: International Defence and Aid Fund. p. 17.
- ↑ 2.0 2.1 C. M. Brand. "The Political Role of Unions in Rhodesia" (PDF). University of Rhodesia. Archived from the original (PDF) on March 5, 2016. Retrieved August 22, 2012. Cite error: Invalid
<ref>
tag; name "Brand" defined multiple times with different content - ↑ https://books.google.rw/books?id=QVfhyEztsgsC&redir_esc=y
- ↑ 4.0 4.1 4.2 4.3 https://books.google.rw/books?id=BnJBAAAAIAAJ&redir_esc=y
- ↑ 5.0 5.1 https://books.google.rw/books?id=G0fdJ4InFLgC&redir_esc=y
- ↑ https://en.wikipedia.org/wiki/AuthorHouse