Kigali Boyz (KGB)
KGB ni impine y’amagambo Kigali Boys. Ryari itsinda rigizwe n’abasore babatu ari bo Skizzy, MYP na Henry. Itsinda KGB[1] rigizwe na Mister Skizzy, Henry na MYP rikaba rizwi ku ndirimbo nyinshi cyane harimo “Arasharamye”, “Abakobwa b’i Kigali”, “Ibiremwa by’umwijima”, “Byasaze” n’izindi.[2]
Amateka
hinduraurugendo rwa muzika
hinduraItsinda rya KGB ryabayeho kuva mu ntangiroro z’umwaka wa 2000[3] kugera mu 2012. Ryarakunzwe cyane mu ndirimbo zitandukanye nka “Arasharamye” , “Warukurahe”, “Abakobwa b’i Kigali”, “Ndagukunda” n’izindi. KGB mu bihe byabo bakoze umuziki mwiza ndetse babera urugero abandi binjiye mu muziki nyuma yabo. Niryo tsinda ryabashije kwegukana igihembo cya PAM Awards byatangirwaga muri Uganda. Idirimbo yabo ya mbere nyuma y’uko bagarutse bayise Ruhurura ivuga ku buzima bw’abana bo mu muhanda.
Uko byarangiye
hinduraHari ku wa Gatandatu tariki 1 Ukuboza 2012, niubwo inkuru itari nziza yageraga ku bakunzi b’umuziki ndetse n’Abanyarwanda[4] muri rusange ko uwahoze ari umuhanzi ndetse akaba ikirangirire Hirwa Henry wamenyekanye muri KGB yitabye Imana arohamye muri Muhazi. Iby’iri tsinda byarangiye ubwo umwe mu bari barigize Hirwa Henry [3]yitabaga Imana mu Ukuboza 2012 arohamye mu kiyaga cya Muhazi. Abandi bahise bacika intege umuziki bawureka gutyo.
References
hindura- ↑ https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/kgb-yagarutse-muri-muzika
- ↑ https://inyarwanda.com/inkuru/69920/kigali-boyz-69920.html
- ↑ 3.0 3.1 "Archive copy". Archived from the original on 2022-09-23. Retrieved 2022-09-27.
{{cite web}}
: CS1 maint: archived copy as title (link) - ↑ "Archive copy". Archived from the original on 2022-09-27. Retrieved 2022-09-27.
{{cite web}}
: CS1 maint: archived copy as title (link)