Kibogora polytechnic
Kibogora polytechnic ni Kaminuza yigenga ishingiye ku idini rwa Methodist Libre , ifite ikicaro gikuru mu intara y'iburengerazuba mu akarere ka Nyamasheke, umurenge wa Kanjongo mu Rwanda. Umushinga wo gutangiza iyi kaminuza watangiye muri Nyakanga 2011 ku igitekerezo cy' itorero rya methodiste libre, ibitaro bya Kibogora ndetse n'abaturage batuye mu bice bigize intara y'iburengerazuba [1].
Amateka
hinduraUbuyobozi bw'itorero ryigenga rya Methodiste nyuma yo gukora ibiganiro byimbitse k'umushinga wo gutangiza kaminuza bwatanze ubusabe kuri minisiteri y'uburezi na minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu Ugushyingo 2011, Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu yasubije ubusabe bwabo Kuwa 7 Mutarama 2012, ikurikirwa na minisiteri y'uburezi kuwa 31 Kanama 2012[2]. Nyuma yo kwemererwa ubwo busabe, Iyi kaminuza y'itorero rya Methodiste libre mu Rwanda, yatangiye kwakira abanyeshuri bambere kuwa 17 Nzeri 2012, mu masomo y'ubuganga na theology, kuwa 10 Ukwakira 2012 ikigo gishinzwe amashuri makuru mu Rwanda (HEC) cyemereye iyi kaminuza andi mashami abiri arimo ay'Uburezi n'ubucuruzi ( Business and development studies) mu ishami ry'ubukungu n'iterambere ry'icyaro[3].
Icyerekezo
hinduraKibogora Polytechnic (KP) yemejwe n'ikigo k'igihugu gishinzwe amashuri makuru (HEC) ndetse ihabwa uburenganzira busesuye (License) Ukwakira 2014 hashingiwe ku itegeko nomero 07/2015 ryo kuwa 15 Werurwe 2015. Iyi Kaminuza igamije gukemura ikibazo cy'abanyeshuri baburaga aho bakomereza kaminuza hafi yabo igihe batabaga babonye buruse yo gukomeza muri Kaminuza nkuru y' u Rwanda [4]. Kibogora Polytechnic (KP) itanga impamyabushozi mu ikiciro cya gatatu cya kaminuza(Masters) n'ikiciro cya kabiri cya Kaminuza (bachelor) mu mashami y'uburezi (education), ubuganga (Health sciences), Ubucuruzi (Business and development studies) na Theology [5]
Ubutumwa
hinduraKugira uruhare mu kuvugurura umuryango w’u Rwanda ku ruhande rwo kuzamura ireme ry’abakozi mu bijyanye n’uburezi, mu gufasha abahawe impamyabumenyi kurushaho kwikorera ubwabo, umuryango n’Imana, binyuze mu mikurire y’umwuka, kwiga imyuga n’ubushakashatsi, no kugira uruhare mu iterambere ry'abaturage.[6]
Amashakiro
hindura- ↑ https://www.4icu.org/reviews/15128.htm
- ↑ "Archive copy". Archived from the original on 2022-01-31. Retrieved 2022-01-31.
{{cite web}}
: CS1 maint: archived copy as title (link) - ↑ https://en.wikipedia.org/wiki/List_of_universities_in_Rwanda
- ↑ https://bwiza.com/?Nyamasheke-Abarangije-muri-kaminuza-ya-Kibogora-polytechnic-basabwe-kuba
- ↑ https://topuniversitieslist.com/kibogora-polytechnic/
- ↑ https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/kibogora-polytechnic-irateganya-ko-buri-munyeshuri-uyigamo-azagira-laptop-ye