Kamaliza(Mutamuliza Annonciata)

Mutamuliza Annonciata umuhanzikazi w'umusizi, umwanditsi ndetse n'umuririmbyikazi w'umunyarwandakazi.


Amateka

hindura
 
Kamaliza ni umuhanzi kazi w'umunyarwanda umenyerewe mu njyana y'umuziki gakondo, ibi ni bimwe mu bikoresho afiteho ubunararibonye byakunze gukoresha mu muziki yagiye akora.

Mutamuliza Annonciata Umunyarwanda kazi benshi bazi ku izina rya Kamaliza yabonye izuba ku wa 25 werurwe 1954, Se umubyara akitwa Rusingizandekwe Leandre naho Nyina akitwa Mukarushema Bernadette. Yavukiye ahitwa Rukara muri Runyinya, ubu ni mu karere ka Nyaruguru mu Ntara y'amajyepfo.[1] Kamaliza yavukiye mu muryango w'abana 13, bane muri bo bitabye Imana akaba muri bose yari umuhererezi. Kamaliza yavukiye mu muryango w'abasizi bitwaga Abashambo. Mu bitaramo mu miryango habaga higanjemo imbyino n'indirimbo n'ibiganiro byiganjemo urwenya. Mu mwaka wa 1959 nk'indi miryango myinshi y'abatutsi umuryango wa Kamaliza warameneshejwe uhungira mu gihugu cy'abaturanyi i Burundi mu murwa mukuru i Bujumbura.[2]

Amashuri yize n'umuziki

hindura

Kamaliza yatangiriye amashuri y'ibanze mu buhungiro i Bujumbura. Mu mwaka wa 1968 nyina yaje kwitaba Imana bituma Se amwohereza kwa mukuru we Murekeyisoni Anne Marie wari warashatse muri Congo aza gukomereza ayisumbuye muri Congo kuko yatekerezaga ko Kamaliza akiri muto agikeneye umuntu ujya mu kimbo cya nyina akamuha uburere niko gukomereza amashuri yisumbuye muri congo ahitwa i Lubumbashi mu ishuri ry'abafurere n'abasaveri riri i Likasi.[3] Yatangiye impano ye yo kuririmba muriza korali zitandukanye za Kiliziya Gatolika. Ku myaka 20, uwari Umuyobozi wa Korali yitwaga Kiromboro wari waratangajwe n'impano Kamaliza afite yamuhaye gitari. Gukunda muzika kwa Kamaliza no kuririmba mu ruhame mukuru we ntiyabyishimiraga kuko yumvaga yakabaye umukobwa wo mu gikari nk'uko umuco w'icyo gihe wari umeze. Ni bwo yatekereje kumushakira umugabo mu muryango mwiza nk'uko byari mu muco w'abanyarwanda muri cyo gihe. Gusa Kamaliza ntiyanejejwe n'icyifuzo cya mukuru we asaba uruhushya ngo ajye i Bujumbura. Guhera ubwo ntiyongeye gusubira i Lubumbashi.[4] Kamaliza hashize igihe gito ageze i Bujumbura yahise abona akazi muri Minisiteri y'Imari mu gihe cy'ikiruhuko kigufi na nyuma ya kazi yabaga aririmba anafata amajwi kuri kasete(casette) yifashishije radio yari yarahawe n'inshuti ye Tereza.

Mu mwaka wa 1980, Minisiteri yakoragamo yamwohereje gukorera ahantu kure yanga gusiga Se umubyara ahitamo kureka akazi. Muri icyo gihe ni bwo yabonye umwanya uhagije wo kuririmba. Mu mwaka wa 1982 yatsinze irushanwa ryo kuririmba i Bujumbura ahita anafata izina rya Kamaliza biturutse ku ndirimbo ya Orchestre Amabano yaje no kumwemerera kujya ayiririmbamo.[5]

Mu mwaka w'1984 yagiye mu gace ka Mushiha ahari abanyarwanda benshi b'impunzi yifatanya n'itsinda ry'abasore b'abakorerabushake bari bahari kubaka ibyumba by'amashuri muri icyo gihe kandi yakoraga ibitaramo bitandukanye bikunganira ndetse bigafasha mu kubaka amashuri. Kugira ngo indirimbo ze zinyure ku bitangazamakuru byo muri icyo gihugu bamusabaga kuzishyira mu kirundi ahitamo kuzajya avanga n'ikinyarwanda.[6]

Ibindi bikorwa

hindura

Kamaliza uretse kuba umuhanzikazi yabayeho n'umusirikare muri FPR yari afite ipeti rya serija(sergeant) mu gihe inkotanyi zabohoraga u Rwanda. Mu mwaka wa 1990 Kamaliza yafashe gitari ze ebyiri agenda mu ibanga kwifatanya n'umutwe wa FPR wari utangiye urugamba rwo kubohora Igihugu. Mu ishyamba kubera ijwi rye n'indirimbo ze, yasusurutsaga ibitaramo ndangamuco bigatera akanyabugabo abari ku rugamba. Yari mu itorero Indahemuka. Nyuma ya Genocide yakorewe abatutsi yatuye impano ye abahuye n'ibikomere yasize. Yashakaga ko abantu bongera bakanezerwa. Ibyo byagaragariraga mu bitaramo by'ubuntu yakoraga ndetse n'abana b'imfubyi yari yafashe ngo abarere. Yatangiriye kuri batatu, yitaba Imana yaragize umuryango w'abana 15. Mu mwaka wa 1996 ku nkunga y'inshuti ye Nzambazamariya Veneranda na SNV yagiye mu Buhorandi gutunganya CD ye yise Humura Rwanda. Mu mpera z'umwaka wa 1996, Kamaliza yakoze impanuka ubwo yavaga kwa bene wabo ari kumwe n'inshuti ze z'abaririmbyi. Yanyuze mu kirahure k'imodoka ntiyahita apfa; yamaze igihe k'icyumweru yarataye ubwenge, apfa ku itariki ya 5 Ugushyingo 1996.[7]

Aho Byakuwe

hindura
  1. https://www.eachamps.rw/article/7370/Amateka-ya-Mutamuliza-Annonciata-twamenye-nka-Kamaliza-yari-afite-ipeti-rya-Sergent-mu-gisirikare-cya-APR
  2. https://inyarwanda.com/inkuru/58819/umuhanzikazi-kamaliza-yari-afite-ipeti-rya-sergent-menya-byinshi-utari-uzi-kuri-we-58819.html
  3. https://www.eachamps.rw/article/7370/Amateka-ya-Mutamuliza-Annonciata-twamenye-nka-Kamaliza-yari-afite-ipeti-rya-Sergent-mu-gisirikare-cya-APR
  4. https://inyarwanda.com/inkuru/58819/umuhanzikazi-kamaliza-yari-afite-ipeti-rya-sergent-menya-byinshi-utari-uzi-kuri-we-58819.html
  5. https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/wari-uzi-inkomoko-y-izina-kamaliza-ryahawe-mutamuriza-annonciata
  6. https://www.eachamps.rw/article/7370/Amateka-ya-Mutamuliza-Annonciata-twamenye-nka-Kamaliza-yari-afite-ipeti-rya-Sergent-mu-gisirikare-cya-APR
  7. https://www.eachamps.rw/article/7370/Amateka-ya-Mutamuliza-Annonciata-twamenye-nka-Kamaliza-yari-afite-ipeti-rya-Sergent-mu-gisirikare-cya-APR