KWANGIRIKA KUBUTAKA
ISURI
hinduraIsuri cyangwa se icyo bita Soil Erosion mu ndimi za mahanga ni igikorwa giterwa
no kwangirika k'ubutaka. isuri ikaba yiganjemo ibice byinshi harimo :
-Isuri y'amazi
-isuri y'urubura
-isuri y'umuyaga bakunze kwita aeolean mundimi za mahanga hamwe n'isuri ya Antropogene .
Gutakaza ubutaka buva mu murima bishobora guteza igihombo gikomeye bikagaragarira,
mukugabanyuka kw'umusaruro., ubwiza bw'amazi yo hasi no kwangiza imiyoboro y'amazi
muri rusange , isuri y'ubutaka nayo ishobora gutera umwobo.[1]
IKIGERERANYO
hinduraIbikorwa by'abantu byi yongereraho inshuro 10-50 igipimo cy'isuri igaragara kw'isi yose.
isuri ikabije itera ibibazo bikabije aribyo kubura kubutaka [2] , no kugabanuka k'umusaruro
w'ubuhinzi no gusenyuka kw'ibidukikije sibyo gusa ndetse dutakaza n'ubutaka bukungahaye
ku ntungamubiri [3] isuri y'amazi n'umuyaga nibyo bibiri nyamukuru bitera kwangirika
kw'ubutaka ahasaga 84% by'ubutaka bwarangiritse kw'isi bigatuma isuri ikabije
ari kimwe mu bibazo bidukikije ku Isi [4]