KAGAME Paul
KAGAME Paul ni muntu ki?
hinduraaya ni amagambo KAGAME Paul yavuze we ubwe,
Mu kiganiro Perezida Kagame[1] yagiranye n’abanyamakuru kuwa 08 Mata ubunyamakuru Jean-François Dupaquier[2] yamubajije uwo Kagame ari we? Dupaquer ati hari abakurwanya bavuga ko uri umwicanyi, umunyagitugu, umugome … ati nk’urugero amafoto yawe menshi akugaragaza nk’umuntu udasabana. Kubera icyi udaseka ngo ugaragaze inseko nk’abandi ba Perezida bagenzi bawe ku isi hose…. ?
Asubiza uyu munyamakuru Perezida[3] Kagame yarabanje afata umwanya araseka ndetse agaragaza ko icyi kibazo gifitwe na benshi bari baranze kukibaza.
Ubusesenguzi bwa Makuruki.rw buragaruka ingingo ku yindi Perezida Kagame yakoresheje yisobanura ubwe; wo ari we. Yatangiye amubwira ati “Me is the person you see!” mu kinyarwanda ni ukuvuga ngo “Njye ndi uwo uri kureba”. “Uwo ureba niwe Njye “. Icyo umbona mo nicyo ndi cyo.