Ivubi rifasha umuhinzi kweza neza imyaka

Amavubi menshi atungwa n’ibindi bisimba cyane cyane iyo yageze mu murima arinda utundi dusimba dushobora kwangiza imyaka, kuko ubwayo atangiza ibimera.

Imiterere

hindura

Amoko menshi y’amavubi abarirwa muri kimwe mu byiciro bibiri bishobora gushyirwamo amavubi,amavubi yigunga ndetse n’amavubi abana n’ayandi.

 

Amavubi yigunga ntiyubaka amazu yo kubamo kandi ubu bwoko bw’amavubi burabyara, ariko amavubi abana n’ayandi abyara gake gashoboka, kuko amavubi abana n’ayandi ntabwo akunze kwororoka.

Hari amoko y’amavubi agira umwamikazi w’amavubi ndetse n’ibigabo bibyara naho amavubi y’ingore ntabwo abyara, bityo amavubi agira amababa abiri kuri buri ruhande, uretse ko hari n’atagira amababa.

Amavubi y’ingore niyo agira urubori rushamikiyeho ku mwanya ubikwamo amagi, ivubi rigira utwoya duke cyangwa amoya afite umubyimba munini, aho akaba ariho ritandukanira n’uruyuki rwo rugira utwoya duto.

Imirire

hindura
 

Amavubi hafi ya yose aba ku butaka ni make cyane ashobora kuba ku mazi, atunzwe no kurya ibisimba bitarakura cyane cyane aho ategera ku bitagangurirwa byafashe utwo dusimba tukagwamo nayo agaheraho afungura, ariko cyane cyane afasha abahinzi kurinda imyaka yabo kuko atuma utwo dusimba tutangiza imyaka yabo.

Imyororokere

hindura

Ntabwo amavubi ajya abangurirwa mu gihe aguruka nkuko bibaho ku nzuki hari igihe umwamikazi umwe abangurirwa ku bigabo byinshi, kandi amavubi ntabwo arenza umwaka umwe wo kubaho.

[1]

  1. "Archive copy". Archived from the original on 2023-02-21. Retrieved 2023-02-21.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)